00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamasheke: Imiryango 160 yambuwe ubutaka n’umushoramari ikomeje gutakamba

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 27 February 2025 saa 07:32
Yasuwe :

Abaturage bo mu mirenge ya Kanjongo na Cyato mu Karere ka Nyamasheke batwariwe ubutaka n’umushoramari wubatse uruganda rw’icyayi mu Murenge wa Cyato, bongeye gutakambira ubuyobozi, basaba ko bwabafasha gusubizwa uburenganzira ku butaka bwabo.

Mu myaka hafi 10 ishize ni bwo Uruganda rw’Icyayi rwa Cyato rwaguze ubutaka bw’abaturage, mu kubwiyandikishaho hagenderamo n’ubw’abaturage uruganda rutaguriye.

Uruganda rusobanura ko byatewe no kuba hari abaturage bagiye batanga icyangombwa kimwe kiriho imigabane y’abantu batandukanye.

Ni ikibazo abaturage bavuga ko gikomeje kubagiraho ingaruka zirimo kubura ingwate zo gutanga mu bigo by’imari, kudahabwa umuriro w’amashanyarazi no gucikanwa n’amahirwe yo kubona imbuto n’ifumbire kuri nkunganire.

Ndagijimana Phillippe avuga ko uyu mushoramari hari uwo yagiye agurira igice akamutwara icyangombwa cyose amubwira ko bazakora ihererekanya ry’ubutaka.

Ati “Hari abo yagiye agurira igice, akabatwara icyangombwa cyose akamubwira ko bazakora ihererekanya ry’ubutaka. Yarafite umukozi, anyuzamo GPS, akora icyangombwa gishya noneho wajyana icya mbere ugasanga kirafunze.”

Umuntu uguze ubutaka muri aka gace ntashobora gukora iherereka ry’ubutaka kuko iyo bagiye kurikora nyiri ukugurisha asanga ubutaka agiye kugurisha butamwanditseho.

Muri Kamena 2024, ubwo Umuvunyi Mukuru yasuraga abaturage ba Nyamasheke yagejejweho iki kibazo.

Icyo gihe Ingabire Assoumpta, uhagarariye Uruganda rw’Icyayi rwa Cyato rwibarujeho ubu butaka, avuga ko icyo kibazo bazagikemura mu cyumweru kimwe, gusa n’ab’ubu amaso y’abaturage yaheze mu kirere.

Ingabire yemera ko hari ubutaka bubaruye ku ruganda atari ubwarwo, akavuga ko bishobora kuba byaratewe no kudasobanukirwa kw’abaturage n’umukozi wari uhagarariye uruganda mu kugura ubutaka bw’uruganda.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse we atanga icyizere ko iki kibazo kizaba cyakemutse bitarenze ukwezi kumwe.

Ati “Twashyizeho itsinda rinini rihuriweho n’abakozi b’akarere bashinzwe gupima no kubarura ubutaka, n’Ikigo cy’Iguhugu gishinzwe Ubutaka n’umubitsi w’impapuro mpamo z’ubutaka ukorera ku ntara, ku buryo tubona ko bitari burenge ukwezi butamaze kubandikwaho”.

Ubutaka bw’abaturage bwanditse ku Ruganda rw’Icyayi rwa Cyato kuva mu 2015, bungana na hegitari 38,8. Buriho inzu z’abaturage zirenga 180 zirimo izituwemo n’izikorerwamo ubucuruzi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .