Ubuyobozi bw’Akarere bwashyikirizwaga izo nyubako ku wa Kabiri tariki 9 Gashyantare.
Gutaha iri vuriro byari byaradindijwe n’uko nta muriro w’amashanyarazi wahageraga nk’uko byatangajwe na bamwe mu baterankunga baryo.
Ubusanzwe inyubako z’icyo Kigo nderabuzima zari zishaje kandi ziri kure y’abaturage kuko ziherereye hafi y’ishyamba rya Nyungwe n’uruganda rutunganya icyayi.
Kuba inyubako nshya zuzuye kandi zubatse hafi y’abaturage, byashimishije benshi mu batuye Umurenge wa Bushekeri kuko bakoraga urugendo rurerure bajya kwivuza.
Mujawamariya Vestine yagize ati “Niba inda imfashe nka nijoro natangaga ibihumbi bibiri nkoresheje moto ariko aha nzajya ntera intambwe imwe mbe ndahageze.”
Uretse kuba ari kure, abo baturage bavuze kandi ko batakirwaga neza kubera inyubako zitari zihagije nk’uko izi zimeze.
Uwamurengeye Agnes, yavuze ko yajyaga kwivuriza mu Gisakura bakamuha imiti ariko haza undi urembye cyane bagahita bagusezerera kubera nta nyubako zihagije.
Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo, Pierre Célestin Habiyaremye yavuze ko uretse kuba barahagejeje umuriro bagiye no gutunganya umuhanda werekeza kuri icyo kigo.
Ati “Twagiye dufatanya. Icya mbere twagiye tubafasha nukabegezaho ibikorwa remezo harimo amashanyarazi, ubungubu; twatanze isoko ryo kubaka umuhanda”.
Ikigo nderabuzima cyubatse mu buryo bw’amagorofa gifite ibyumba 20, cyatangiye kubakwa mu 2012, kikaba cyuzuye gitwaye miliyoni 535 z’amafaranga y’u Rwanda. Kikazatangira kwakira abaturage tariki ya 15 Gahyantare 2016.
Biteganyijwe ko ahari Ikigo nderabuzima cya kera hahinduka Ikigo nyunganirabuzima, hazakomeza kuvurirwa abatuye hafi y’ishyamba.



















TANGA IGITEKEREZO