00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamasheke: Birakekwa ko yiyahuye nyuma yo kwibwa amafaranga yahawe n’umukobwa bakundana

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 19 August 2026 saa 05:21
Yasuwe :

Niyonsaba Pierre wo mu Karere ka Nyamasheke wari ufite imyaka 38 y’amavuko yasanzwe mu nzu yibanagamo hafi y’iwabo, amanitse mu mugozi yapfuye, iruhande rwe hari urwandiko rwanditseho ko abatekamutwe bamwibye amafaranga yari yarahawe n’umukobwa biteguraga kubana.

Byabereye mu Mudugudu wa Giko, Akagari ka Save, Umurenge wa Ruharambuga, Akarere ka Nyamasheke ku wa 18 Kanama 2026.

Saa Tanu z’ijoro nibwo abo mu muryango we bagiye mu nzu uyu musore yari yarubatse yiteguraga gushakiramo umugore, bahageze basanga radiyo iri kuvuga cyane, bageze mu nzu imbere basanga amanitse mu mugozi yapfuye yambaye imyenda myiza, bahita babimenyesha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruharambuga yabwiye IGIHE ko bakimenya aya makuru inzego z’ubuyobozi bw’ibanze zajyanyeyo n’inzego z’umutekano n’umukozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), umuryango usaba ko umuntu wabo ashyingurwa nta suzumamurambo ribayeho kuko nta wundi muntu ukeka ko yaba yabigizemo uruhare.

Ati “Babonye batamubonye nimugoroba, bajya kureba mu nzu yabagamo basanga radiyo iri kuvuga yanambaye imyenda ye myiza arimanika. Iruhande rwe bahasanze urwandiko ruvuga ko abatekamutwe bamwibiye kuri telefone amafaranga yari yarahawe n’umukobwa biteguraga kubana”.

Urwo rwandiko ntabwo hariho ingano y’ayo mafaranga, nta nubwo hariho umwirondoro w’uwo mukobwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages