00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamasheke: Bifuza ko abakekwaho kwica umukecuru warokotse Jenoside baburanishirizwa ahabereye icyaha

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 22 May 2025 saa 10:24
Yasuwe :

Abaturage bo mu Murenge wa Shangi mu Karere ka Nyamasheke bavuga ko bababajwe n’urupfu rw’umukecuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagasaba ko abakekwaho kumwica bazaburanishirizwa mu ruhame ahabereye icyaha kugira ngo bibere isomo abakifitemo umutima wo kugira nabi.

Mu ijoro ryo ku wa 17 rishyira ku wa 18 Gicurasi 2025, nibwo uyu mukecuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wari utuye mu Mudugudu wa Ngoboka, Akagari ka Shangi, Umurenge wa Shangi yishwe.

Abageze aho aho uyu mukecuru yiciwe bavuga ko basanze yatemeshejwe umupanga mu misaya yombi.

Nyirahabimana Vestine wari uturanye na nyakwigendera yabwiye IGIHE ko nyakwindera yajyaga amubwira ko afite ubwoba ko bazamwica.

Ati "Yajyaga ambwira ngo erega n’ubundi bazatwica, nkabona afite ubwoba. Yari umukecuru ugwa neza w’intangarugero mu mudugudu. Tursaba ko ababikoze bazabazana hano bakabacira urubanza tubareba icyaha cyabahama bagahabwa igihano kibakwiriye".

Umushinjacyaha ukorera mu Karere ka Rusizi na Nyamasheke, Muhigirwa Esther, mu nama ubuyobozi bw’Intara buherutse kugirana n’abaturage ku Kibuga cy’umupira cya Shangi yagaye abaturanyi ba nyakwigendera, batamutabaye bakaba batanatanga amakuru ngo uwamwishe amenyekane.

Ati "Umukecuru ari mu nzu wenyine, ntuzi uko yaraye, abantu bose bahageze ari uko yapfuye! Uri umugore ntuzi amakuru y’umukecuru muturanye, uri umugabo ukajya mu nzu ukaryama ugasinzira utazi amakuru y’umukecuru utuye hepfo y’iwawe, bugacya ugafata isuka ukajya guhinga nimureke tugire umutima wa kimuntu, duturane, dutabarane".

Me Muhigirwa yijeje aba baturage ko amaherezo ubutabera buzatangwa.

Ati "Icyo mbizeza cyo, aba bagizi ba nabi bazaboneka, kandi ubutabera buzatangwa. Ndatwara ubutumwa bazaze baburangishirizwe hano imbere yanyu. Kugira ngo tumenye ububi bw’ibyaha. Umuntu ntabwo amaraso ameneka ngo birangirire aho".

Nyakwigendera yashyinguwe tariki 20 Gicurasi 2025. Abantu bane ni bo bakurikiranyweho uruhare mu rupfu rw’uyu mukecuru.

Abaturage ba Shangi bababajwe n'urupfu rw'umukecuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wishwe atemwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .