00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamasheke: Batekewe umutwe n’umuyobozi wa koperative, ibyangombwa by’ubutaka bwabo bigirwa ingwate muri banki

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 19 March 2025 saa 01:22
Yasuwe :

Abanyamuryango ba Koperative Giramata yo mu murenge wa Bushekeli mu karere ka Nyamasheke bavuga ko ubuyobozi bwa koperative bwakoresheje uburiganya bubatwara ibyangombwa by’ubutaka bwabo bashiduka byaratanzwe nk’ingwate muri SACCO y’umurenge wa Bushekeli bagasaba ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke ko bwabafasha bagasubirana ibyangombwa byabo.

Koperative Giramata igizwe n’aborozi bahawe inka muri Gahunda ya Girinka Munyarwanda n’abandi borojwe n’umuryango Heifer International.

Mu 2018 nibwo aba borozi bishyize hamwe barenga 73 bakora koperative ikusanya ikanacuruza amata, banatora Rukundo Emmanuel ngo ababere umuyobozi.

Aba borozi bavuga ko umushinga wabo watangiye ugenda neza, bakora bakunguka, ariko nyuma bakabona umutungo wabo ugenda usubira inyuma.

Igihe ibihombo byari bimaze kuba byinshi Rukundo Emmanuel yegereye batatu muri bo abaka ibyangombwa by’ubutaka ari nabyo bashidutse byaratanzwe n’ingwate muri SACCO.

Nyiransabimana Beatha wo mu Mudugudu wa Ruvumbi, Akagari ka Buvungira Umurenge wa Bushekeli avuga ko Rukundo Emmanuel wari umuyobozi wa koperative Giramata yaje mu rugo iwe, akamusaba icyangombwa cy’ubutaka, akabikora mu ngo eshatu none bakaba barashidutse ubutaka bwabo bwaragizwe ingwate muri SACCO.

Ati “Icyifuzo cyanjye cya mbere ni uko ubuyobozi bwadufasha tukongera tugashyikira ibyo byangombwa byacu by’ubutaka kuko turi mu karengane.”

Simbarikure Emmanuel wasimbuye Rukundo ku buyobozi bw’iyi koperative avuga ko ibyangombwa by’ubutaka bw’aba baturage byatanzwe muri SACCO mu buryo bw’uburiganya kuko abaturage batamenyeshejwe ko bigeye gutangwa nk’ingwate, na we agasanga ubuyobozi bukwiye kubafasha bakabisubirana.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse yabwiye IGIHE ko biramutse bigaragaye ko aba baturage batagize uruhare mu gutangaho ingwate ibyangombwa by’ubutaka bwabo, haba harimo uburiganya buganisha no guhimba inyandiko, kuko amasezerano yo gutanga ingwate agomba kugirwamo uruhare na nyir’ingwate.

Ati "Kuvuga rero ko ibyangombwa byabo byaba biri muri SACCO, icyaba gisigaye ni ugusuzuma ngo byagezeyo bite? kandi n’ubuyobozi bw’Akarere dushobora kubafasha kubimenya, twakurikirana tukamenya uko ibyangombwa byabo byagezeyo kuko kuba bavuga ngo ibyangombwa byabo biri muri banki bisaba gusuzuma ngo byagezeho gute? Twasanga byaragezeyo mu buryo budafututse tukabagira inama y’uko babona ubutabera kugira ngo biboneke.”

Mu karere ka Nyamasheke si ubwa mbere humvikanye ikibazo cy’abaturage bisanga ibyangombwa by’ubutaka bwabo byaratanzweho ingwate muri banki batabizi, kuko hari imiryango 140 yo mu mirenge ya Cyato na Kanjongo ifitanye ikibazo na rwiyemezamirimo wubatse uruganda rw’icyayi rwa Cyato wabatwariye ubutaka akajya kubutangaho ingwate muri banki.

Ubuyobozi bw'akarere ka Nyamasheke bwijeje gukurikirana ikibazo cy'ibyangombwa by'ubutaka byatanzweho ingwate mu buryo bukekwamo uburiganya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .