00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamasheke: Babangamiwe n’imyanda imenwa mu isoko rya Tyazo

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 4 May 2025 saa 06:47
Yasuwe :

Abacururiza mu isoko rya Tyazo mu karere ka Nyamasheke n’abarihahiramo bavuga ko babangamiwe n’imyanda imenwa mu kimoteri kiri muri iri soko bagasaba ko Akarere kubashakira aho kumena imyanda hitaruye abaturage.

Imyanda yose ikusanywa muri iri soko irimo ibora n’itabora yose irundwa ku ruhande mu isoko, ibituma hari ubwo byuzura bikahaborera, bigateza amasazi n’umunuko.

Umwe mu bagore badodera hafi y’aharundwa iyi myanda yabwiye IGIHE ko bimubangamira asaba ko iki kimoteri cyashakirwa ahandi kijyanwa.

Ati “Iyo izuba rivuye haba hari gutumuka amasazi menshi, kandi n’umunuko uvamo uratubangamira nk’abadodera hano ndetse n’abakiriya bacu. Icyifuzo cyacu ni uko iki kimoteri cyakwimurirwa ahandi”.

Uwayisenga Pascasie uhahira muri iri soko avuga ko iyi myanda
Ibangamiye abarihahiramo kuko aho imenwa hegeranye n’ahacururizwa imbuto n’isambaza.

Ati “Hari igihe uhagera ugiye guhahira abacuruzi aho imenwa ukumva haranuka. Icyifuzo cyacu ni uko ikimoteri bakimura”.

Undi mugore ucururiza imbuto muri iri soko yagize ati “Mu gihe cy’izuba haba hatumuka amasazi menshi. Abashinzwe kubitwara baratinda cyane kuko babihakura byarabaye ifumbire y’imborera”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse, yavuze ko muri iri soko bahashyize ibikoresho by’imbaho bishyiramo imyanda akavuga ko bagiye gukora ubugenzuzi hakarebwa niba ashinzwe gutwara ibyo bishingwe batabihatinza no kureba niba ntababimena ku ruhande.

Ati "Turaza kureba ko batabihatinza kubera ko icyo gipuberi twateganyaga ko bitajya biharenza icyumweru. Biba bigomba kutahatinda kuko hari site tujya kubimenaho mu Mudugudu wa Rwakagara. Icyo kibazo turaza kugisuzuma kandi ndumva byoroshye kugikemura".

Isoko rya Tyazo rikoreramo abarenga 300 rikaba ricururizwamo ibiribwa by’amoko atandukanye n’imyambaro.

Mu karere ka Nyamasheke abacururiza mu isoko rya Tyazo babangamiwe n'imyanda imenwa hafi y'aho bacururiza
Mu gihe cy'izuba iyi myanda iranuka ikanatumaho amasazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .