Imyanda yose ikusanywa muri iri soko irimo ibora n’itabora yose irundwa ku ruhande mu isoko, ibituma hari ubwo byuzura bikahaborera, bigateza amasazi n’umunuko.
Umwe mu bagore badodera hafi y’aharundwa iyi myanda yabwiye IGIHE ko bimubangamira asaba ko iki kimoteri cyashakirwa ahandi kijyanwa.
Ati “Iyo izuba rivuye haba hari gutumuka amasazi menshi, kandi n’umunuko uvamo uratubangamira nk’abadodera hano ndetse n’abakiriya bacu. Icyifuzo cyacu ni uko iki kimoteri cyakwimurirwa ahandi”.
Uwayisenga Pascasie uhahira muri iri soko avuga ko iyi myanda
Ibangamiye abarihahiramo kuko aho imenwa hegeranye n’ahacururizwa imbuto n’isambaza.
Ati “Hari igihe uhagera ugiye guhahira abacuruzi aho imenwa ukumva haranuka. Icyifuzo cyacu ni uko ikimoteri bakimura”.
Undi mugore ucururiza imbuto muri iri soko yagize ati “Mu gihe cy’izuba haba hatumuka amasazi menshi. Abashinzwe kubitwara baratinda cyane kuko babihakura byarabaye ifumbire y’imborera”.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse, yavuze ko muri iri soko bahashyize ibikoresho by’imbaho bishyiramo imyanda akavuga ko bagiye gukora ubugenzuzi hakarebwa niba ashinzwe gutwara ibyo bishingwe batabihatinza no kureba niba ntababimena ku ruhande.
Ati "Turaza kureba ko batabihatinza kubera ko icyo gipuberi twateganyaga ko bitajya biharenza icyumweru. Biba bigomba kutahatinda kuko hari site tujya kubimenaho mu Mudugudu wa Rwakagara. Icyo kibazo turaza kugisuzuma kandi ndumva byoroshye kugikemura".
Isoko rya Tyazo rikoreramo abarenga 300 rikaba ricururizwamo ibiribwa by’amoko atandukanye n’imyambaro.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!