00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamasheke : Abunzi biyemeje kurandura ruswa bahereye ku mizi ya yo

Yanditswe na

UWINGABIYE Denys Basile

Kuya 25 February 2015 saa 11:58
Yasuwe :

Abagize urwego rw’abunzi baratangaza ko bafite ingamba yo gukaza ubunyangamugayo mu nshingano bafite mu rwego rwo kurandura umuzi wa ruswa ndetse n’akarengane bikigaragara mu baturage.

Ibi babitangaje ku wa 24 Gashyantare 2014, nyuma y’amahugurwa y’umunsi umwe bari bateguriwe n’Urwego rw’Umuvunyi yari agamije kubasobanurira ububi bwa ruswa ndetse n’aho akarengane gashobora guturuka.

Nk’uko abahuguwe babyemeza, ngo bakora akazi k’ubwitange mu gukemura amakimbirane no kunga abaturage, bityo bikaba bisaba ubunyangamugayo nta kubogama cyangwa gushakamo indonke.

Nyirigira Elysée ukuriye Abunzi mu Murenge wa Kilimbi, avuga ko umuzi wa ruswa ushingiye ku myumvire y’abaturage ndetse n’imico imwe n’imwe yo gutekereza ko uhabwa serivisi ari uko wishyuye.

Agira ati "Kugeza ubu hari abantu bazi ko kurenganurwa bisaba kuvugana n’abarenganura, bagashaka gutanga ruswa, ni yo mpamvu iyo hatabayemo ubunyangamugayo ibibazo bikemurwa nabi hakazamo akarengane gashingiye ku nyungu cyangwa indonke".

Akomeza avuga ko ruswa ituma abantu bamwe barenganywa, bityo akaba asaba abunzi bagenzi be gukemura ikibazo nta nyungu batezemo cyangwa ngo bitwaze ububasha bafite ngo bagire uwo barenganya.

Guhugura inzego zitandukanye ni bumwe mu buyro bwifashishwa n'Urwego rw'Umuvunyi mu kurwanya ruswa n'Akarengane

Bihoyiki Janvière, Umwunzi wo mu Murenge wa Rangiro avuga ko buri wese afite uburenganzira kuri serivisi mu gihe ayikwiye bitagombeye gutanga ruswa.

Uyu mutegarugori akaba agaruka cyane kuri ruswa ishingiye ku gitsina aho asaba abantu kuba maso no kumenya uburenganzira bwabo bagatanga amakuru ku bikorwa bibi nk’ibyo.

Bihoyiki avuga ko abantu bose bakwiye gufatanya n’ubuyobozi, hagashyirwa imbaraga mu kubisobanurira abaturage mu rwego rwo gukumira ibi bikorwa mbere no kubitangaho amakuru ku gihe.

Bihoyiki kandi avuga ko buri wese agomba kumenya ko hari amategeko ahana, ndetse ku ruhande rwe ngo azatanga umusanzu mu kurwanya kitwa ruswa, ati "n’ubwo yaba ari umuvandimwe wanjye namugaragaza. Birakomeye ariko nabikora mu rwego rwo guca akarengane no guha agaciro itegeko".

Ruswa ishingiye ku gitsina ariko, ntikunze kutagaragaza ibimenyetso nk’uko bitangazwa na Gatera Athanase, umukozi w’Urwego rw’Umuvunyi mu Ishami rishinzwe gukumira ruswa.

Gatera avuga ko iyi ruswa itareba abagore cyangwa abakobwa gusa, ahubwo bisaba abantu bose guhaguruka bakayikumira.

Asaba abatanga serivisi z’ubutabera, uhereye ku bunzi, izindi nzego ndetse n’inkiko, kwigengesera mu bubasha bafite kugira ngo bimakaze ukuri bagendeye ku mategeko, bityo ruswa icike burundu.

Amahugurwa yitabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye, iza gisivili n'iza gisirikare

Imiterere y’Urwego rw’Abunzi n’aho rukorera, bisaba ubunyangamugayo kuko rukorana n’abaturage baziranye, bityo bakaba bashobora kugwa no mu mutego w’icyenewabo cyangwa ubucuti. Ibi bikaba bisaba ibiganiro bihorahobyimakaza indangagaciro, haba ku bagize uru rwego ndetse n’abaturage barusaba kurenganurwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages