00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamasheke: Abaturage bishimira kumenyeshwa ibikorwa mbere y’uko bibakorerwa

Yanditswe na

UWINGABIYE Denys Basile

Kuya 1 July 2014 saa 06:53
Yasuwe :

Abaturage b’Akarere ka Nyamasheke baratangaza ko bishimiye gahunda yo kubamenyesha ibikorwa by’iterambere byateganyijwe mbere y’uko bitangira gushyirwa mu bikorwa kugira ngo na bo bazabigiremo uruhare.
Ibi babigaragaje kuri uyu wa kane tariki ya 26 Kamena 2014 ubwo bamurikirwaga ibyagezweho ndetse bagatangarizwa n’ibizakorwa mu mwaka wa 2014-2015. Iki gikorwa cyabereye ku rwego rw’utugari twose two mu Karere ka Nyamasheke; abaturage bo mu kagari ka Ninzi mu Murenge wa Kagano bahurira ku (…)

Abaturage b’Akarere ka Nyamasheke baratangaza ko bishimiye gahunda yo kubamenyesha ibikorwa by’iterambere byateganyijwe mbere y’uko bitangira gushyirwa mu bikorwa kugira ngo na bo bazabigiremo uruhare.

Ibi babigaragaje kuri uyu wa kane tariki ya 26 Kamena 2014 ubwo bamurikirwaga ibyagezweho ndetse bagatangarizwa n’ibizakorwa mu mwaka wa 2014-2015. Iki gikorwa cyabereye ku rwego rw’utugari twose two mu Karere ka Nyamasheke; abaturage bo mu kagari ka Ninzi mu Murenge wa Kagano bahurira ku biro by’Akarere aho baganirijwe n’Umuyobozi w’Akarere.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Habyarimana Jean Baptiste yamurikiye abaturage ibikorwa by’ingenzi byagezweho mu mwaka wa 2013-2014 byiganjemo ibikorwa remezo nk’imihanda, amazi n’indi mishinga igamije kuzamura umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi nko guca amaterasi n’ibindi.

By’umwihariko, Akagari ka Ninzi kabarizwamo igice kinini cy’Umujyi wa Nyamasheke kakaba karimo ibikorwa byo gukata no guca imihanda myinshi no gushyira amatara ku muhanda kandi bizakomeza.

Abaturage ba Nyamasheke baganira n'ubuyobozi

Umuyobozi w’Akarere yavuze ko mu bikorwa biteganyijwe mu ngengo y’imari y’umwaka utaha harimo ibikorwa byinshi bitanga akazi ku baturage nko guca imihanda n’amaterasi, gukora imiyoboro y’amazi ndetse n’amashanyarazi, gutunganya ibishanga n’ibindi.

Umuyobozi w’Akarere ariko yasabye abaturage gukangukira kurwanya ubukene bitabira gahunda iteganyijwe mu kuvugurura ubuhinzi izwi ku izina rya “Twigire extension model” isaba abahinzi begeranye gukorera mu matsinda.

Nyuma yo kugezwaho ku buryo burambuye ibikorwa biteganyijwe, abaturage batangaje ko bishimira gahunda z’iterambere zibagezwaho n’uburyo ubuyobozi buzibasobanurira mbere kugira ngo nabo bajye bagira uruhare mu mihigo y’Akarere.
Mukantaho Joséphine utuye mu Kagari ka Ninzi yavuze ko iyo baganira n’abayobozi bibashimisha, bikaba ikimenyetso cy’imiyoborere myiza.

Mukantaho yagize ati “Iyo badukoreye ibikorwa batatumenyesheje tugira ngo ni abantu bari gushaka kutwangiriza ubutaka, cyane cyane iyo ari uguca imihanda cyangwa amaterasi, ariko iyo twabibwiwe nk’uku turabyitegura, tukamenya n’uburyo bwo kubicunga neza kuko ari ibyacu”.

Kubwimana Yohani wo mu kagari ka Shara atangaza ko ibikorwa bigiye gukorwa bazabigiramo uruhare runini kuko babimenyeshejwe kare. Akaba yifuza ko hashyirwa imbaraga nyinshi mu gishanga cya Kamiranzovu kugira ngo umusaruro wiyongere kuko wari ukiri muke bitewe n’uko kidatunganyije.

Ibikorwa nk’ibi byo kumurikira abaturage ibyagezweho biteganywa gukorwa buri mezi atatu hagamijwe ubufatanye n’abaturage mu gufata ingamba zo kwihutisha iterambere.
Abaturage bakaba bibukijwe ko bagomba gufatanya n’ubuyobozi mu gufata neza ibyagezweho no kubicungira umutekano mu rwego rwo gukomeza kwiyubaka no kwigira.

Hejuru ku ifoto: Meya wa Nyamasheke


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages