00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamasheke: Abarokotse biyubakiye inzu y’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 20 May 2025 saa 09:41
Yasuwe :

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Segiteri Gabiro (ubu ni mu Kagari ka Mata, Umurenge wa Shangi), biyubakiye inzu ndangamateka ya Jenoside muri aka gace, mu rwego rwo gufasha abato kumenya ibyabaye.

Ni inzu yubatse ahari icyobo cyajugunywemo imibiri y’Abatutsi cyari cyarahawe izina rya Croix Rouge.

Muri Jenoside, Abatutsi bo muri aka gace Interahamwe zagiye zibashorera zibabwira ko zigiye kubasabira ubutabazi kuri Croix Rouge, zabageza kuri iki cyobo umuturage yari yacukuye agira ngo azagikoreshe nk’ubwiherero zikabajugunyamo.

Mu gikorwa cyo kwibuka Abatutsi biciwe mu yahoze ari Segiteri Gabiro cyabaye ku wa 18 Gicurasi 2025, abaharokokeye bavuze ko iyi nzu y’amateka ibasha gusobanurira amateka abakiri bato.

Mukamugemana Vestine yagize ati "Twayubatse kugira ngo abakiri bato n’abazavuka, bazarebe ububi bwa Jenoside bakure batakinisha kongera kuzana Jenoside mu Rwanda".

Kamatali Patricie watanze ubuhamya yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kuko ubwo yigisha mu kigo cya Bishya we na bagenzi be b’Abatutsi bageraga mu ishuri bagasangamo impapuro zanditseho ko bazicwa ziriho n’amatariki bazicirwaho.

Ati "Njye bandikaga ko nzicwa tariki 14 Mata. Jenoside yatangiye najyanye i Kigali n’umusore twiteguraga gushyingiranwa gutegura ubukwe".

Kuva i Kigali kugera i Nyamasheke bakoresheje iminsi itanu muri bisi. Avuga ko abajandarume bahagarikaga imodoka bakavanamo Abatutsi bakajya kubica we kuko ari mugufi bakamushidikanyaho bikarangira bamuretse.

Yageze i Gabiro asanga Interahamwe zimutegereje ngo zimwice, amenya ko zimaze igihe zimushakisha zaramubuze, ahita ahungira ku Ishya.

Ati "Uwaba agifite umutima mubi nawureke tubane mu mahoro. Nimusange abo mwahemukiye musabe imbabazi ntabwo ari ibikoko twiteguye kubabarira"

Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Shangi, Ndinzumukiza Eric, avuga ko iyahoze ari Segiteri Gabiro ifite amateka yihariye kuko ibitero byishe Abatutsi muri Segiteri bahana imbibi byahagurukiraga i Gabiro.

Ati "Twashatse inzu y’amateka kugira ngo n’urubyiruko rutazi ubukana Jenoside yakoranywe rujye ruhagera rwigire kuri ayo mateka bibafashe kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside".

Abarokokeye i Gabiro biyubakiye inzu y’amateka mu gihe hirya no hino mu gihugu hakunze kumvikana abasaba Leta ko yabubakira ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse yabwiye IGIHE ko iyi nzu y’amateka atari ayizi, avuga ko agiye kureba ko iyi nzu yubatswe mu buryo bukurikije ibisabwa kugira ngo niba hari ibibura, ubuyobozi bufashe aba baturage kubiha umurongo.

Segiteri Gabiro yari ifite serire umunani ikaba yariciwemo Abatutsi barenga 500, abagera kuri 296 bajugunywa muri iki cyobo cyubatsweho inzu y’amateka.

Abarokokeye i Gabiro mu Karere ka Nyamasheke biyubakiye inzu y'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Kwibuka Abatutsi biciwe i Gabiro byitabiriwe n'abaturage benshi
Bamwe mu bitabiriye igikorwa cyo kwibuka Abatutsi biciwe i Gabiro
Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Shangi, avuga ko iyi nzu y'amateka bayitezeho gufasha abato kwirinda Jenoside
Kamatali Patricie yagaragaje ko Jenoside yateguwe, avuga ko Abanyarwanda bakwiye kubana mu mahoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages