Byabereye mu isantere y’ubucuruzi ya Banda, mu Mudugudu wa Gahira, Akagari ka Banda, Umurenge wa Rangiro, Akarere ka Nyamasheke.
Bankundiye Odette, nyir’iryo duka ryasahuwe yabwiye IGIHE ko yari amaze iminsi asanga ibicuruzwa byagabanyutse yareba akabona nta rugi bishe nta n’aho batoboye bikamuyobera yataka bakamubwira ko nta kimenyetso.
Tariki 25 Nzeri 2025, saa saba n’igice z’ijoro yahamagawe na Perezida w’abacuruzi bo mu isantere ya Banda amubwira ko hari ikibazo kibaye ku nzu ye, ahageze asanga ni abanyerondo babiri bafashwe na mugenzi wabo basohotse mu iduka rye.
Ati “Ni ubwa gatatu bari banyibye. Ibicuruzwa bagiye batwara nta bwo byose nabona uko mbibara kuko nasangaga byagabanutse, ariko mu byo banyibye harimo ibihumbi 330Frw na likeri eshanu za 7500Frw”.
Yongeyeho ati "Icyifuzo cyanjye ni uko bandiha ibyo bibye, nkazabona uko nishyura ideni nafashe muri SACCO kugira ngo ntangire ubucuruzi"
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rangiro, Uwizeyimana Emmanuel, yavuze ko abafashwe bafungiye kuri RIB sitasiyo ya Kanjongo.
Ati “Birababaje kubona abanyerondo ari bo bahindukira bakiba aho barinze. Icyaha nikibahama bazariha ibyibwe byose banakurweho icyizere cyo kongera kuba abanyerondo b’umwuga”.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!