Ibi ngo babigezeho bigisha abaturage gutegura indyo yuzuye, babashishikariza gukora uturima tw’igikoni no gutanga amatungo magufi kuri bamwe mu babyeyi batishoboye bafite abana bagaragayeho imirire mibi, nkuko byemezwa na Bankundiye Etienne ushinzwe ibikorwa by’ubuzima muri aka karere.
Ati “Umushinga udutera inkunga ukigera aha twari dufite abana 927 baravurwa bose barakira undi mwaka tugira 1026, ubu twari dufite 1127 muri bo 87% bangana na 981 barakize, kandi urebye tuzagera mu kwa mbere bose bamaze gukira. Inshingano bari bihaye mu myaka itatu zose bazigezeho.”
Utu turima tw’igikoni n’ubumenyi bwo kurwanya imirire mibi babigezeho babifashijwemo n’umuryango nterankunga world vision ku nkunga ya Ambasade y’u Buholandi mu Rwanda, mu mushinga ugamije kugabanya ikibazo cy’imirire mibi no kugwingira kw’abana bari munsi y’imyaka ibiri mu gihe cy’imyaka itatu.
Ni umushinga wakorewe mu turere tubiri turimo Nyamasheke mu Ntara y’u Burengerazuba na Gicumbi, mu Majyaruguru.
Ubwo uyu mushinga wasozaga ibikorwa byawo, bamwe mu babyeyi wafashije bitewe n’umubenyi buke bavuga ko bari bafite mu gutegura indyo yuzuye, bavuze ko waje abana babo bamerewe nabi n’indwara zikomoka ku mirire mibi ariko ubu ngo ubasize barakize kandi bakaba bizeye ko batazasubira inyuma mu mikurire bitewe n’ubumenyi bahawe.
Mukakinani Vestine yagize ati “ Umwana wanjye yari ananutse cyane, acuramye umusatsi, yagize umwaka apima ibiro bitandatu ariko ubu agize imyaka ine afite ibiro 15, ubu umwana ni muzima. Batwigishije kurya indyo yuzuye ntabwo twasubira inyuma kubera ko inyigisho baduhaye twarazifashe.”
Nyirahategeka Felicité yunzemo ati “ Ntabyo twari tuzi, twaryaga ibijumba byonyine, ubwo nyine abana bagacurama umusatsi, ntabwo twasubira inyuma kuko inyigisho twarazifashe.”
Mukabutera Christine umuyobozi w’umushinga EKN ufite intego yo kurwanya imirire mibi muri World Vision, yavuze ko miliyoni y’amadorali ya Amerika yifashishijwe kugira ngo bagere ku ntego yo gufasha abana, ababyeyi bonsa n’abatwite ibihumbi 15 muri aka karere, guca ukubiri n’ikibazo cy’imirire mibi.
Ubushakashatsi bwakoze mu 2015 ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubuzima n’impuzamiryango irwanya imirire mibi mu Rwanda, Sun Alliance bugaragaza ko imirire mibi mu bana muri aka karere bari ku gipimo cya 34.0%, kakaba ari nako karere kari gafite umubare muto w’abana bafite ibi bibazo ugereranyije n’utundi two mu Ntara y’Uburengerazuba.



















TANGA IGITEKEREZO