Uwo mugabo w’imyaka 28 y’amavuko Ifumberi yamusanze iwe mu rugo ku wa 5 Gicurasi 2020, aho atuye mu Mudugudu wa Kagano, mu Kagari ka Kizimyamuriro ku manywa. Aho kuyica ngo ayirye nk’uko bamwe mu baturiye Pariki y’Igihugu ya Nyungwe babikora, yarayifashe ayishyira mu nzu ayiha ubwatsi, arangije ahamagara umukozi wa RDB amufasha kuyisubiza mu ishyamba.
Nzamuturimana ati "Nigeze kumva kuri Radiyo bavuga ko inyamaswa zo muri Nyungwe zikwiye kubungabungwa kuko zituma igihugu cyacu cyinjiza amadovize. Nanjye narayibonye numva ko ngomba guharanira ko isubira mu ishyamba amahoro."
Kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Nzeri 2020, Nzamuturimana yahawe inka n’Umuryango ubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, Biocoor, ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe, nk’ishimwe ku butwari yagize mu kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima.
Umuyobozi wa Biocoor, Imanishimwe Ange, yabwiye IGIHE ko kumuhemba ari ukwereka Abanyarwanda bose ko yakoze igikorwa cyiza, kandi ko kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ari inshingano ya buri wese.
Ati "Kumuhemba icyo bivuze ni ukugira ngo buri Munyarwanda wese yumve ko kubungabunga ibinyabuzima ari inshingano ze, ariko nanone cyane cyane ko umuntu agomba kugira neza akigendera, akamenya ko agomba kugirira neza inyamaswa, niba ije mu rugo ntabwo ari iyo kwicwa ahubwo ni iyo kubungwabungwa."
Yasabye Abanyarwanda bose ko igihe babonye hari inyamaswa ibahungiyeho, badakwiye kuyihohotera ahubwo bagomba kuyitaho, bagaharanira ko isubira mu cyanya cyayo mu mahoro.
Nzamuturimana Innocent amaze guhabwa inka y’ishimye, yavuze ko yatabaye iyo nyamaswa azi ko ari kugira neza, none bimuteye umurava wo kurushaho.
Ati "Nabikoze numva ko ndi kurwana ku madovize, none dore mbonye n’inka. Ndashishikariza n’abandi kubungabunga Nyungwe n’ibiyirimo kuko kubikora ari ukwikorera."
Mu ishyamba rya Nyungwe haboneka Ifumberi nyinshi, ariko zibangamiwe n’uko hari abahigi bazica bakazirya, cyangwa bakazica zibasanze aho batuye.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!