Icyo cyaha akekwaho cyabaye ku manywa yo ku wa Gatatu, tariki ya 16 Nzeri 2020 mu Mudugudu wa Gitwa mu Kagari ka Karambo aho bombi batuye.
Amakuru atangwa n’inzego z’ibanze avuga ko uwo mugabo yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage babonye uwo mugabo asambanyiriza uwo mukobwa mu gihuru.
Ubusanzwe ngo uwo mukobwa w’imyaka 42 y’amavuko yakundaga kujya kuragira inka z’iwabo ariko abo mu muryango we bamufasha kuzigeza mu rwuri kuko we afite uburwayi bwo mu mutwe atabyishoboza.
Uwo mugabo akimara gufatwa yavuze ko atamufashe ku ngufu ahubwo ko ari umugore we, bityo ibyo bakoze babyumvikanyeho. Gusa umukobwa we ntacyo yabivuzeho kuko ngo n’ubusanzwe ahora acecetse.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi, Nsabimana Boniface, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo yamaze gutabwa muri yombi na RIB naho umukobwa yajyanywe ku Kigo Nderabuzima gupimwa.
Ati “Uwo mugabo yamaze gufatwa afungiye kuri Stasiyo ya RIB ya Kibirizi naho umukobwa yajyanywe ku Kigo Nderabuzima cya Kibirizi gupimwa, hategerejwe ibizamini.”
Uwo mugabo ukekwaho icyaha asanzwe yubatse afite umugore n’abana.
Umukobwa bivugwa ko yafashwe ku ngufu asanzwe abana n’ababyeyi be n’abavandimwe mu rugo kuko atigeze ashaka umugabo.
Gitifu Nsabimana Boniface yasabye abaturage kwirinda ibyaha, by’umwihariko aburira abahohotera abafite ubumuga ko batazihanganirwa na gato.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!