00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamagabe: Uko Mukeshimana yakangutse bituma abana be baca ukubiri n’imirire mibi

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 18 October 2022 saa 02:20
Yasuwe :

Mukeshimana Mélanie wo mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Nyamagabe avuga ko uburangare bwo kutita ku bana be bwatumye barwara imirire mibi ariko nyuma yo kwigishwa yakangutse akemura icyo kibazo.

Uyu mubyeyi w’abana batandatu asanzwe atuye mu Mudugudu wa Munanira mu Kagari ka Ngambi, ni umupfakazi wasigajwe inyuma n’amateka.

Mu buhamya bwe yabwiye IGIHE ko yabayeho mu buzima bubi ntacyo yitaho, mu rugi rwe hakarangwa umwanda ku buryo byatumye abana be babiri barwara imirire mibi.

Ati “Umwana wanjye wa gatatu ni we warwaye cyane bituma abayobozi bamfasha tujya kumuvuza ku kigo nderabuzima.”

Yafashijwe kuva mu nzu itameze neza yubakirwa mu mudugudu hamwe n’abandi atozwa kugira isuku no gutegura indyo yuzuye ndetse no gukorana n’abandi mu matsinda.

Yahinduye imyumvire yumvira inama agirwa ku buryo kuri ubu umwana we muto areranwa n’abandi mu irerero rya Mbazi ryita ku bana bato bari munsi y’imyaka itanu y’amavuko.
Iwe mu rugo afite umurima w’igikoni ahingamo imboga kandi azi gutegura indyo yuzuye.

Ati “Ni muri ubwo buryo rero narwanyije imirire mibi, ubu nsiganye mbona nta kibazo mfite mu rugo rwanjye abana banjye bari gukura neza. Umwana mfite uri mu irerero afite imyaka itatu, nta kibazo afite urabona ko akura neza kuko nakurikije inama z’abanyabuzima.”

Uyu mubyeyi yemeza ko umwanda ari kimwe mu byatezaga ibibazo abana be kuko bakundaga kurwara impiswi.

Ati “Kuri ubu ngira isuku muri byose nkayitoza n’abana banjye nk’uko abanyabuzima babinyigishije.”

Bitewe n’uko abarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, umwana we yigira ubuntu mu irerero rya Mbazi.

Mu myaka itanu Akarere ka Nyamagabe kagabanyije igwingira mu bana ku kigero cya 18% kuko bavuye ku kigero cya 51.8% mu 2015 bagera kuri 36% mu 2020.

Mu 2015 babaruraga abana 400 bari bafite imirire mibi, umubare wagabanyijwe ukagera ku bana 36 mu 2022.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Imibereho Myiza, Uwamariya Agnes, avuga ko babanje kwigisha abaturage guhindura imyumvire bakita ku mirire myiza y’abana.

Umwana wa Mukeshimana Mélanie arererwa mu irerero rya Mbazi hamwe n'abandi
Irerero rya Mbazi riherereye mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Nyamagabe
Mukeshimana Mélanie avuga ko kwita ku nama yagiriwe n'abanyabuzima byatumye abana be baca ukubiri n'imirire mibi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages