Inka 21 n’ingurube 71 byashyikirijwe amakoperative ahuriwemo n’abari n’abategarugori babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, bo mu murenge wa Mbazi, Akarere ka Nyamagabe. Ayo matungo bayahawe mu rwego rwo kubunganira mu mibereho yabo, haba mu kubona amafaranga ndetse n’intungamubiri zikomoka ku mata y’inka.
Ubwo bakiraga ariya matungo, bamwe mu bagore batangaje ko kubera kubana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA kandi banatangiye gufata imiti igabanya ubukana. Bari bakeneye inyunganizi y’indyo bafata kugira ngo bakomeze bagire imibereho myiza.
Umwe muri aba bagenerwabikorwa utarashatse ko izina rye ritangazwa, yagize ati “twajyaga dukenera amata yo kunywa tukayabura kubera kutagira amafaranga. Izi nka baduhaye zizatuma tuzajya tunywa amata, bityo tunamererwe neza kubera ko afite intungamubiri.”
Yakomeje avugako uretse kuba amata y’inka afite intungamubiri, ngo akarusho n’uko bagiye no kubona ifumbire bazajya bakoresha mu buhinzi bwabo, bagakomeza kwiteza imbere.
Umuyobozi w’isangano ry’abari n’abategarugori baharanira amajyamabere y’icyaro (Reseaux des Femmes Ouevrant pour le development rural) Madame Beatha Busasa, ashyikiriza abagenerwabikorwa ariya matungo, yabibukije ko bayahawe mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Perezida wa Repubulika y’uko buri munyarwanda yatunga. Agira ati “Aya matungo azabafasha guhindura ubuzima bwabo bo n’imiryango yabo, n’umuryango nyarwanda muri rusange uzunguka, kuko ibyiza bikomoka kuri ariya matungo atari bo gusa bizagarukiraho.”
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe ubukungu Madame Umuhoza Mukarwego Immaculee na we yashimangiye ko itungo ry’ingurube ari rimwe mu matungo azamura vuba imibereho y’abaryoroye, akaba ariyo mpamvu adashidikanya ko abazihawe batazatinda kuzamura urwego rwabo mu bukungu.
Akomeza atangaza ko inka bahawe zizabafasha kuzamura imibereho yabo, kandi baniteze imbere kuko bazabona ifumbire izabafasha kuzamura ubuhinzi bwabo, bakeza neza kandi umusaruro ukiyongera.
























TANGA IGITEKEREZO