00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musenyeli Umugwaneza uyobora Itorero EPEMR mu Ntara y’Amajyepfo yatawe muri yombi

Yanditswe na

Rabbi Malo Umucunguzi

Kuya 7 July 2015 saa 07:57
Yasuwe :

Musenyeli Anastasie Umugwaneza uyoboye itorero rya EPEMR mu Ntara y’Amajyepfo yatawe muri yombi na Polisi ya Gasaka mu Karere ka Nyamagabe ashinjwa guta urugo no guhoza umugabo we ku nkeke.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CSP Hubert Gashagaza yatangarije IGIHE ko ikirego cyatanzwe n’umugabo we Sibobugingo Francois.

SCP Gashagaza yagize ati “Ni kumwe umuntu ata urugo akagenda atabana n’umugabo. Mu guhoza umugabo ku nkeke, akareba abana ati ‘aba bana banjye, kwanza (icya mbere) uriya ni uwanjye ntabwo ari uwawe, namuvanye ahandi’ n’ibindi byinshi cyane, kandi haje abatangabuhamya ku mpande zombi, n’abana barabyemeza, ibyo umugabo arega umugore.”

Umugwaneza yafashwe na polisi kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Nyakanga 2015.

Hari amakuru avuga ko amakimbirane muri uru rugo yatangiye ubwo Mgr Anastasie Umugwaneza yinjiraga mu itorero EPEMR ndetse agahabwa imyanya y’ubuyobozi, ariko Polisi ivuga ko yari amaze n’iminsi yarataye urugo ataba mu Rwanda.

Ibyo rero bamwe babishingiraho bavuga ko ifatwa rye ryaba rifitanye isano rya hafi cyane n’iryo dini (APEMR) ritaremererwa gukorera mu Rwanda ku mugaragaro.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yakomeje atangaza ko itabwa muri yombi rya Umugwaneza ntaho rihuriye n’idini nk’uko bamwe babivuga kuko ngo gusenga nta kibazo na kimwe kirimo.

Yagize ati “Ibyo akurikiranweho ni ibyo mu rugo iwabo. Nanjye ubwanjye nabihagarika ntabwo nakwemera ko umuntu akurikiranwa azira ukwemera kwe. Ari ibyo twafata abari muri iryo dini bose tukabakurikirana, ntabwo twafata umuntu umwe.”

Icyaha cyo guhoza ku nkeke gihanishwa ingingo ya 240 yo mu gitabo cy’amategeko ahana, igira iti “Umuntu wese ugaragaweho igikorwa cyo guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe nko kumutuka, kumukubita, kumukomeretsa, kumuvunisha, kumubuza uburenganzira ku mutungo n’ikindi gikorwa icyo ari cyo cyose kimubuza kubaho mu mudendezo, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu (6).”

N’aho icyo guta urugo cyo gihanishwa igika cya mbere cy’ingingo ya 243 y’iryo tegeko, kigira kiti “Umwe mu bashyingiranywe uta urugo rwe mu gihe kirenze ukwezi kumwe nta mpamvu zikomeye kandi akihunza ibyo ategetswe byose cyangwa bimwe, bishingiye ku bubasha bwa kibyeyi cyangwa ku bwishingizi bw‟uburere bwemewe n’itegeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y‟amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.”

Itorero EPEMR ryatangiye gukorera mu Rwanda muri Nzeri 2014, ariko ikigo cy’ igihugu gishinzwe imiyoborere RGB ari nacyo gitanga ibyangombwa ku miryango ikorera mu Rwanda, ntirariha ibyangombwa byemewe byo gukora.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages