Mu gihe abahanga mu by’ubuzima bavuga ko isuku ari isoko y’ubuzima buzira umuze, abakorera mu isoko rya Kigeme, mu Murenge wa Gasaka, mu Karere ka Nyamagabe bo bari kure yabyo, kuko bakorera mu mwanda ibintu bavuga ko bibateye impungenge.
Muhawenimana Jeanne, umwe mu bacururiza muri iri soko, avuga ko riri ahantu hadashyitse kuko ari hafi y’umuhanda. Yemeza ko ahantu bakorera nabo hatabahesha agaciro kandi ko bifuza kuhava ariko bakihangana by’amaburakindi.
At “tuba twicaye hasi n’ibyo ducuruza biba birambuye hasi. Aha haba hari umwanda, abana bagendagenda aha baba bitumye aho mu ishyamba. Tugerageza kuhakora umuganda mu gitondo cy’isuku buri wa kabiri ariko bikaba iby’ubusa kuko buri joro haza abantu bahamena imyanda’’
“Ubu noneho tunabangamiwe n’isoko ritubakiye kuko iyo imvura iguye ibyo twakoraga biba bihagaze. Tugize kuba dukorera ahantu hato, ariko hatanasakaye,rwose biratugoye.”
Ni nako biri kuri Muhoza Alice nawe ukora ubucuruzi bw’imyenda mu isoko rya Kigeme. Avuga ko bajya baterwa n’amasazi ndetse n’umunuko ukababangamira.
Ati “Aha hantu dukorera ntabwo ari heza uretse ko amafaranga ari mabi ntacyo atagukoresha nawe urabizi. Aha bahemena imyanda, abandi bakahemena ibishishwa by’ibisheke bikivanga bikaba Ibibazo.”
Muhoza yongeraho ko no gukorera ahantu hadashyitse nabyo bibatera igihombo bakaba basaba ko bafashwa kubona aho bakorera heza.
Ati “ubwo imvura iheruka kugwa nazingiye imyenda muri shitingi ndiruka njya kugama, aho ngarukiye nsanga yose yuzuyemo amazi y’ibiziba, byansabye kujya kuyimesa ngo mbashe kuyigarura mu isoko kandi nabwo harimo iy’umweru yanze gucya, ubu narahombye.”
Icyifuzo bahuriyeho ni ugusaba ubuyobozi gufata ingamba zo kongera isuku aho bakorera no kububakira isoko riborohereza gukora batekanye.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeli Hildebrand yavuze ko icyo kibazo cy’isuku nke ubuyobozi butari bukizi, ariko ko kigiye gukurikiranwa vuba hakaboneka isuku ihagije.
Ati “Hariya hahoze isoko ritari risobanutse rirasenywa. Aho abacuruzi bimukiye ni hato kandi ntihasakaye, gusa kuba hagaragara ikibazo cy’umwanda tugiye kubikurikirana, ntabwo isuku isaba kuba ahantu hubakiye cyangwa hatubakiye. Tugiye dufatanye nabo[abacuruzi] haboneke isuku ikwiye’’.
Yavuze kandi ko ubuyobozi buri gukora ibishoboka byose ngo abacururiza ku Kigeme bahabwe isoko rigezweho aho ngo mu gihe kitarenze amezi atatu bazaba bari mu isoko ryiza ry’igorofa.
Ati “Kuba bakorera ahantu habi turabibona kandi biraduhangayikishije. Ariko twatangiye kububakira isoko rijyanye n’igihe rigeretse, rikazafasha abatuye mu Kagari ka Kigeme, abo mu mirenge ya Kibirizi na Tare, ariko by’umwihariko n’impunzi z’abanye-Congo zihacumbitse’’.
Santere ya Kigeme ni imwe mu ma santere ashyushye mu Karere ka Nyamagabe kuko yubatse ku nkengero z’umuhanda wa kaburimbo Nyamagabe-Rusizi, ikaba yubatsemo ibitaro byo ku rwego rw’akarere bya Kigeme, Diyosezi y’Abangilikani ya Kigeme, ibigo by’amashuri yisumbuye bitatu, amashuri abanza n’ikigo nderabuzima.
Kigeme ifite n’undi mwihariko kandi wo kuba icumbikiye impunzi z’abanye-Congo, indi ngingo ishimangira umubare munini w’abayigendamo buri munsi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!