00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamagabe: Imiryango itishoboye irenga 600 ntifite aho kuba

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 12 March 2019 saa 04:15
Yasuwe :

Nyuma yaho bamwe mu batishoboye bo mu Karere ka Nyamagabe bagaragaje ko bafite ikibazo cyo kutagira aho kuba; ubuyobozi bwaho buvuga ko habarurwa imiryango 631 ikeneye kubakirwa.

Imwe muri iyo miryango ni iyahoze iba muri nyakatsi indi ni iyari ifite inzu zishaje ziza gusenyuka, ariko ibura ubushobozi bwo kwiyubakira kuko itishoboye.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, avuga ko ibarura baherutse gukora ryaberetse ko imiryango 631 idafite aho kuba ariko hamaze kubakirwa 106.

Ati “Dufite ikibazo gikomeye cyo kubonera amacumbi abatishoboye; dufite imiryango igera kuri 631 idafite aho kuba ariko muri yo tumaze kubakira igera ku 106 dufatanyije n’ingabo z’igihugu.”

Abajijwe amafaranga bizatwara kugira ngo iyo miryango yose yubakirwe, Uwamahoro yavuze ko batabibara mu mafaranga ahubwo bahisemo uburyo bwo kuyubakira binyuze mu muganda.

Ati “Ntabwo wabibara gutyo mu mafaranga kuko hari izindi nzu turi kubaka muri ubwo buryo biri no mu mihigo yacu kugira ngo tubashakire aho baba tuzajya twifashisha n’umuganda; ubibaze mu mafaranga byaba byinshi cyane.”

Abo badafite aho kuba biganjemo ababarizwa mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe kubera ko batishoboye. Bavuga ko imibereho yabo itifashe neza kuko babaho bacumbika mu baturanyi.

Umwe yagize ati “Reba kuba umuntu amaze imyaka irindwi yirirwa acumbika, ubwo urumva yatera imbere gute? Turifuza ko badufasha bakatwubakira.”

Akarere ka Nyamagabe gatuwe n’abaturage basaga ibihumbi 340 biganjemo abakora imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi. Muri bo abarenga ibihumbi bitanu bahabwa inkunga y’ingoboka igenerwa abageze mu za bukuru.

Abarenga ibihumbi bitandatu bakora imirimo y’amaboko muri VUP.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure aganira n'abaturage

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages