Imwe muri iyo miryango ni iyahoze iba muri nyakatsi indi ni iyari ifite inzu zishaje ziza gusenyuka, ariko ibura ubushobozi bwo kwiyubakira kuko itishoboye.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, avuga ko ibarura baherutse gukora ryaberetse ko imiryango 631 idafite aho kuba ariko hamaze kubakirwa 106.
Ati “Dufite ikibazo gikomeye cyo kubonera amacumbi abatishoboye; dufite imiryango igera kuri 631 idafite aho kuba ariko muri yo tumaze kubakira igera ku 106 dufatanyije n’ingabo z’igihugu.”
Abajijwe amafaranga bizatwara kugira ngo iyo miryango yose yubakirwe, Uwamahoro yavuze ko batabibara mu mafaranga ahubwo bahisemo uburyo bwo kuyubakira binyuze mu muganda.
Ati “Ntabwo wabibara gutyo mu mafaranga kuko hari izindi nzu turi kubaka muri ubwo buryo biri no mu mihigo yacu kugira ngo tubashakire aho baba tuzajya twifashisha n’umuganda; ubibaze mu mafaranga byaba byinshi cyane.”
Abo badafite aho kuba biganjemo ababarizwa mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe kubera ko batishoboye. Bavuga ko imibereho yabo itifashe neza kuko babaho bacumbika mu baturanyi.
Umwe yagize ati “Reba kuba umuntu amaze imyaka irindwi yirirwa acumbika, ubwo urumva yatera imbere gute? Turifuza ko badufasha bakatwubakira.”
Akarere ka Nyamagabe gatuwe n’abaturage basaga ibihumbi 340 biganjemo abakora imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi. Muri bo abarenga ibihumbi bitanu bahabwa inkunga y’ingoboka igenerwa abageze mu za bukuru.
Abarenga ibihumbi bitandatu bakora imirimo y’amaboko muri VUP.



















TANGA IGITEKEREZO