00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamagabe: Imibiri 75 bikekwa ko ari iy’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yabonetse ahasizwa ikibanza

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 21 May 2026 saa 10:23
Yasuwe :

Imibiri 75 bikekwa ko ari iy’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, imaze kuboneka mu mu gihe cy’iminsi ibiri, biturutse ku bikorwa byo kwagura inyubako y’Ishuri Ryisumbuye ryitiriwe Mutagatifu Hannibal.

Amakuru y’iyi mibiri yatangiye kumenyekana ku wa 20 Gicurasi 2026, iboneka mu Mudugudu wa Bamba, Akagari ka Kavumu, mu Murenge wa Kaduha, ho mu Karere ka Nyamagabe.

Amakuru avuga ko imibiri yabonetse biturutse ku bikorwa byo gusiza ikibanza cyo kwaguriramo inyubako z’Ishuri ryisumbuye rya Mutagatifu Hannibal, rikorera i Kaduha, maze ubwo bari muri icyo gikorwa batangira kubona iyo mibiri.

Ku wa 20 Gicurasi habonetse imibiri 25, maze inzego z’ubuyobozi zihita zimenyeshwa, noneho ku munsi wa kabiri, none ku wa 21 Gicurasi 2026, hifashishwa umuganda w’abaturage bari batabaye, haboneka imibiri 50.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyamagabe, Sindikubwabo Patrick, yabwiye IGIHE ko aho iyi mibiri yabonetse mu gihe cya Jenoside hari bariyeri yiciweho Abatutsi benshi, bityo ko bitatunguranye kuba haboneka umubare munini w’imibiri, ndetse hakaba ari no hafi y’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kaduha, ahiciwe abasaga ibihumbi 47.

Ati “Mu minsi ibiri hamaze kuboneka imibiri 75 n’imyenda 100 bigaragara ko ari yo bari bambaye batabwa mu cyobo. Ntibitangaje, kuko mu gihe cya Jenoside hari bariyeri yiciweho abantu benshi, kandi bwari ubutaka butigeze bugira icyo bukorerwaho kuva Jenoside yahagarikwa. Aho hantu ni igice kiri ruguru y’urwibutso, turakeganya ko tuzakomeza kuhabona n’indi mibiri.’’

Sindikubwabo yakomeje avuga ko aho iyi mibiri yabonetse ari mu butaka bw’abihayimana, ndetse ko n’iryo shuri riri kwagurwa ryashinzwe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu muyobozi yavuze ko uretse aha mu Murenge wa Kaduha habonetse iyi mibiri, kuva muri Mutarama 2026 hari ahandi habonetse imibiri 15 binyuze mu gukora ibikorwa rusange nko gukora amaterasi n’ibindi.

Aharimo hasizwa ikibanza cyo kwagura ishuri ni ho habonetse icyobo kirimo imibiri bikekwa ko ari iy'abishwe muri Jenoside i Kaduha ya Nyamagabe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages