Nyuma y’izuba ryavuye cyane mu mezi ya Nzeri na Ukwakira 2022, mu Ugushyingo haguye imvura nyinshi iteza ibibazo by’inkangu n’imyuzure hirya no hino mu gihugu ndetse n’umuyaga ugurutsa ibisenge by’inzu.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyamagabe, SSP Burahinda Ntacyo, aganira n’abaturage bo mu Murenge wa Mushubi yabibukije kwirinda ibiza muri iki gihe.
Ati “Birababaje duherutse gutakaza ubuzima bw’abantu benshi cyane muri aka karere bitewe n’imvura. Muri ibi bihe rero by’ibiza ako mwitaga akagezi gatoya kabaye umugezi munini.”
Yavuze ko uko bambuka imigezi mu zuba atari ko bikwiye kumera mu mvura kuko amazi aba yabaye menshi.
Yabasabye ko igihe hari umuntu utari mu rugo imvura ikagwa kandi agomba kwambuka umugezi, akwiye gucumbika aho ari agataha mu gitondo.
Ati “Ubu mbabwira tumaze gutakaza abantu umunani muri iyi mvura, bose bavuga ngo ngiye kwambuka gusa. Mubyitwararike kandi bizaduha amahoro.”
Mu cyumweru gishize abana babiri b’abanyeshuri bo mu Karere ka Nyamagabe batwawe n’umugezi wa Nkomane ubwo bari bavuye kwiga bahita bapfa.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand, yasabye abaturage kurushaho kwitwararika muri ibi bihe by’imvura kandi abatuye ahashobora gutwarwa n’inkangu bakahimuka.
Yabibukije kurizika ibisenge birinda ko byagurutswa n’umuyaga kandi bagaca imiyoboro y’amazi kugira ngo atabasenyera.
Usibye abantu bapfuye, ibiza byangije n’imyaka y’abaturage mu mirima, bisenya inzu mu mirenge itandukanye ndetse biteza n’inkangu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!