Ibyo bikorwa byatashywe birimo ubukarabiro bwubatswe ahahurira abantu benshi nko ku masoko no muri gare ndetse hatangwa na za kandangirukarabe ku bigo by’amashuri bitandukanye no ku midugudu y’indashyikirwa.
Ni igikorwa Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bufatanya n’Umuryango Mpuzamahanga ukora ibikorwa bijyanye n’isuku n’isukura witwa Water Aid ndetse na Radio Ishingiro ifasha mu bukangurambaga kugira ngo ibyo bikorwa bikoreshwe neza.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, yavuze ko bari bamaze igihe kirekire bategura ibikorwa by’isuku n’isukura ariko biza gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya Coronavirus.
Yagize ati “Twateganyije kubishyira ahantu henshi, kugeza ubu tumaze kugera ahagera kuri hatanu harimo kuri gare, ku isoko rya Nyamagabe no ku isoko rya Gasarenda no ku isoko rya Kaduha, ariko hariho n’ahandi ku buryo duteganya kubaka ahantu hose hamwe hagera kuri 12 mu Karere.”
Gutaha ibyo bikorwa byakomatanyijwe n’ubukangurambaga ku kwirinda icyorezo cya Coronavirus ndetse no gukangurira abaturage kugira isuku muri rusange. Babifashijwe n’abakinnyi b’Ikipe y’Amagaju ndetse n’Umuhanzi Makanyaga Abdoul.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyamagabe baganiriye na IGIHE bavuze ko ibikorwa byatashywe bazabibyaza umusaruro bimakaza isuku muri byose.
Yankurije Thérèse ati “Ibi bikorwa twabyishimiye kuko bizadufasha kugira isuku, niba umuntu yinjiye muri gare agakaraba cyangwa mu isoko kugira ngo atanduza abandi aza gukoraho cyangwa na we akiyanduza indwara ziterwa n’umwanda. Badusobanuriye ko indwara nyinshi zikunze guterwa n’umwanda kandi umwanda uba mu ntoki kuko ziba zakoze ahantu hatandukanye.”
Karangwa Lambert wari uhagarariye Water Aid, yavuze ko muri uyu mwaka bashoye miliyoni 200 Frw mu gufasha Akarere ka Nyamagabe kubaka ibikorwa remezo by’isuku n’isukura.
Ati “Muri Nyamagabe turi abafatanyabikorwa, turi no kubaka ubwiherero ku mashuri, ibigo bimwe by’amashuri turi kubishyiraho amazi aho turi kubaka ibigega binini bifite metero kibe 90; byose ni mu mushinga umwe ufite miliyoni 200 uyu mwaka twageneye Akarere ka Nyamagabe.”
Hatanzwe kandagirukarabe 30 ku bigo by’amashuri n’izindi 15 zahawe imidugudu y’intangarugero, hatangwa n’amasabune ndetse n’udupfukamunwa.
Umuyobozi wa Radio Ishingiro, Sinabubariraga Ildephonse, yavuze ko kuva icyorezo cya Coronavirus cyagera mu Rwanda batangiye gukora ubukangurambaga kugira ngo bafashe abaturage kucyirinda kuko cyazanye n’ibihuha byinshi.
Yemeza ko ubukangurambaga bakora buri gutanga umusaruro mwiza, kuko abaturage basobanukiwe uko icyorezo cyandura ndetse n’uko bakumira ubwandu.
Abaturage basobanuriwe ko umuntu agomba gukaraba intoki n’amazi meza ndetse n’isabune akamara amasegonda ari hejuru ya 20 kugira ngo yizere ko azisukuye neza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!