00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamagabe ku isonga mu turere turwaza cyane Malaria

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 11 December 2022 saa 08:58
Yasuwe :

Malaria ni imwe mu ndwara zihangayikishije Abanyarwanda bikomeye ariko imibare yerekana ko hamwe n’ingamba zo kuyirinda no kuyirwanya ikomeje kugenda igabanuka.

Imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2017 abarwaye Malaria bageze kuri 4,812,883 ariko umwaka wa 2021 ukarangira habarurwa abayirwaye bagera kuri 1,152,439 bigaragara ko mu gihe cy’imyaka itanu abarwara Malaria bagabanutseho 76% ,Malaria y’igikatu yagabanutseho 88% aho abayirwaye bavuye kuri 18,219 muri 2016 bakagera kuri 1,915.

Abahitanwa na Malaria bagabanutseho 90% aho abishwe na Malaria bavuye kuri 706 muri 2016 bakagera kuri 69 muri 2021.

Leta y’u Rwanda yafashe ingamba zinyuranye mu kuyihashya ku bufatanye n’abaturage ndetse n’abafatanyabikorwa banyuranye ku buryo kugeza mu kwezi kwa Gatandatu 2022 ,abarwara Malaria bageraga kuri 76 ku baturage igihumbi mu mwaka.

Zimwe mu ngamba zafashwe ni uguha abaturage inzitiramibu no kubashishikariza kuziraramo, gutera umuti wica imibu mu nzu, bikajyana no gusenya indiri zayo, hakurwaho ibidendezi hafi y’ingo harwanywa ko imibu yororoka ,gutema ibihuru imibu yihishamo ;kwivuza kare kandi kugihe bikorewe ku mujyanama w’ubuzima ,ubukangurambaga ngo abantu bagire amakuru kuri Marariya n’izindi ngamba zitandukanye.

Umwaka ushize guhera Nyakanga 2021 kugeza Kamena 2022 imibare yerekana ko uturere 10 twibasiwe na Malaria mu gihugu kurusha utundi ari Nyamagabe iza ku mwanya w’imbere hagakurikiraho Nyaruguru, Kamonyi ,Gisagara, Bugesera, Nyamasheke, Ruhango, Gasabo, Gicumbi na Muhanga.

Bigaragara ko Nyamagabe yagize abarwaye Malaria bagera kuri 219 ku gihumbi mu gihe kingana n’umwaka igihe ku rwego rw’igihugu abayirwaye bagera kuri 76 ku gihumbi ku mwaka.

Ubwo mu Karere ka Nyamagabe hakorwaga ubukangurambaga bugamije kurandura malaria burundu bwabereye mu murenge wa Kamegeri abaturage bibukijwe ko Malaria ari indwara mbi ikwiriye kurwanywa ngo irandurwe buri wese abaigizemo uruhare.

Hagaragajwe ko Umurenge wa Kamegeri ubwawo mu kwezi kwa Ukwakira 2022 wagize abarwayi 234,1 ku baturage igihumbi.

Muri ubu bukangurambaga bwateguwe n’Umuryango ASOFERWA (Association de Solidarité des Femmes Rwandaises) ku bufatanye na RBC (Ikigo cy’igihugu cyita k’ubuzima) ku nkunga ya Global Fund bwabereye mu Murenge wa Kamegeri abaturage bagaragaje ko barimo kugenda basobanukirwa uko bakwirinda Malaria ariko hibazwa nicyakorwa kugirango birinde kuyirwara.

Hagaragajwe ko hari ibyiciro byibasiye kurusha ibindi aribyo byiganjemo abakora akazi ka nijoro nk’abamotari, abanyonzi, abakora uburaya (Indaya), abatwara amakamyo, abafite ubumuga, abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ba Nyakabyizi n’abandi bityo nabo bakaba bakwiriye kuba mu ngamba neza ngo turandure Malaria.

Umukozi wa ASOFERWA, Ukeye Claudine, yabwiye IGIHE ko Malaria igenda igabanuka kandi ko bari gukora ibishoboka byose mu bufatanye na RBC hamwe n’abandi bafatanyabikorwa ngo irandurwe burundu mu Rwanda.

Ati “Tugamije kwibutsa abantu ko n’ubwo malaria yagabanutse batagomba kwirara ahubwo bagomba gukomeza gukirikiza ingamba zashyizweho mu kuyihashya. Ariko nanone nk’abantu bakora ku cyiciro cyihariye gifite ibyago byinshi byo kurumwa n’umubu utera malaria turi kubereka uko barushaho kwirinda bakoreshejwe imiti n’ubundi buryo bwunganira ingamba zashyizweho na Leta.”

Bamwe mu bari mu byiciro byiswe ibigoye kugerwaho (Hard to reach groups) bavuze ko hari bwo barwara malaria kandi barakurikije ingamba ziriho zo kuyikumira ariko bagiye kongeraho ubundi buryo bushya bigishijwe.

Bayavuge Félicien ukora akazi ko gutwara moto yavuze ko mu byumweru bibiri bishize yarwaye malaria. Ati “Ubusanzwe ndara mu nzitiramibu ariko nkeka ko imibu yandumye nijoro ntwaye moto. Ubu nafashe ingamba ko ngomba kugura umuti batweretse nkajya nisiga kugira ngo imibu itanduma.”

Mu buryo abaturage beretswe bwo kwirinda kurumwa n’imibu itera harimo kwisiga amavuta ayirukana mu masaha y’ijoro n’igihe bagiye mu bishanga no gukoresha uburyo bw’umubavu uyica intege igihe bicaye mu rugo bataramiye hanze ku mugoroba.

Babwiwe ko ubwo buryo budakuraho izindi ngamba zashyizweho na Leta zo kurwanya malaria ahubwo buzunganira.

Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe ko igihe bahuye n’abaturage mu nama no mu bundi bukangurambaga, bajya babibutsa abaturage kwirinda malaria bakurikiza ingamba zashyizweho zigamije kuyihashya no kuyirandura.

[email protected]

Abatuye mu Murenge wa Kamegeri mu Karere ka Nyamagabe biyemeje kugira uruhare mu kurandura Malaria
Abajyanama b'ubuzima bashimiwe umusanzu wabo mu kurandura Malaria
Abakiri bato na bo basabwe kwirinda Malaria
Umukozi wa ASOFERWA, Ukeye Claudine, yavuze ko nubwo Malaria yagabanutse bari gutanga umusanzu wabo mu gukora ibishoboka byose ngo irandurwe burundu mu Rwanda
Intore Tuyisenge yasusurukije abitabiriye ubukangurambaga bwo kurwanya Malaria
Hatanzwe ibihembo ku basubije neza ibibazo bijyanye n'uburyo bwo kurwanya Malaria
Mu Murenge wa Kamegeri mu Karere ka Nyamagabe hakozwe ubukangurambaga bugamije kurandura Malaria burundu

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages