Abo banyamuryango barenga 300 bageze mu zabukuru bose bahabwa inkunga y’ingoboka.
Babwiye RBA ko batanze umusanzu kuva mu 2015, koperative yabo itangira maze mu 2016 baguramo inzu y’ubucuruzi ya miliyoni 30 Frw ngo ijye ibafasha kubona icyo bikenuza.
Bashinja ubuyobozi bw’iyo koperative kubarira amafaranga ku buryo ntacyo iyo nzu ibamariye kuko nta nyungu na nkeya bigeze bayibonamo.
Mukarusanga Thérèse yagize ati “Iyo nzu ntituzi amafaranga yinjiza n’asohoka.”
Mugenzi we, Mutangana Joseph ati “Iyo nzu twayubatse tugira ngo igire icyo itumarira ku nkunga twahabwaga na Perezida ngo twikenure.Twamaze kuyubaka tugira ngo hari icyo izatumarira ariko nta n’ifaranga na rimwe ndayiryaho. Dukeneye ubuvugizi ngo turebe ko twasaza neza.”
Abo banyamuryango kandi bavuga ko ubu bifuza ko iyo nzu igurishwa bakagabana ayivuyemo n’inyungu zagiye zivamo kuko bashaje ndetse abandi bakaba bagenda bitaba Imana.
Uwurukundo Thérèsie ati “Baduhamagazaga mu nama za buri gihe ntizigire icyo zitumarira uretse kwica imirimo. Ndifuza ko iyi nzu igomba gushyirwa ku isoko tukagabana avuyemo ariko n’inyungu zavuyemo kuva mu 2015”.
Umuyobozi w’iyo koperative, Mukabera Vestine yavuze ko amafaranga make yagiye ava mu bukode bw’iyo nzu yagiye akoreshwa mu kuyisana, andi ahabwa abari abanyamuryango bagiye basezera.
Ati “Hari ibihumbi 560 Frw twahaye abantu 36 bavuye muri koperative yacu. Ayo yose ni amafaranga yavaga kuri iyo nzu kandi kuva mu 2016 nta bwizigame abanyamuryango bagiye batanga, bategereza gusa ava mu bukode kandi iyo tutabonye umukiliya uyikodesha nta handi ava”.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamagabe ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habimana Thadée yavuze ko nk’ubuyobozi bagiye gukurikirana icyo kibazo.
Yagize ati “Simpamya ko uko babivuga ari ko byagenze tutarajya gukora ubusesenguzi n’ubugenzuzi ngo tumenye niba ayo mafaranga barayariye. Hari igihe ugenda ugasanga habayemo ibindi bibazo abanyamuryango badasobanukiwe. Tuzagenda turebe ikibazo kirimo tubafashe”.
Inzu y’ubucurzi bubatse buri munyamuryango yayitangagaho 3500 Frw buri kwezi akuwe ku nkunga y’ingoboka igenerwa abageze mu zabukuru.
Koperative Imbere Heza VUP Gasaka igizwe n’abanyamuryango bageze mu zabukuru 348.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!