Abagabo batatu bo mu murenge wa Nkomane, mu karere ka Nyamagabe bahanishijwe gufungwa ubuzima bwabo bwose nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica abana b’abakobwa batatu no gukomeretsa bikomeye umuhungu umwe, bose uko ari bane bafite miunsi y’imyaka 12.
Urubanza rw’aba bagabo aribo Gaspard Ukwizagira, Felix Ntibitonda na Emmanuel Nzasabimfura rwaburanishirijwe mu ruhame imbere y’imbaga y’abaturage, mu kagari ka Nkomane kuri uyu wa kabiri taliki ya 30 Nzeli 2014.
Aba bana bato uko ari batatu bishwe kuwa 29 Ukuboza 2013, ubwo bari baragiye ihene mu kagari ka Nkomane, umurenge wa Nkomane. Ababishe babahoye izi hene, kuko ubwo bashakaga kuziba abana bababereye ibamba, abandi bahitamo kubica kuko bari babamenye, bagira ngo batazabashyira ku Karubanda. Cyakora agahungu bakomerekeje kakbacika, kabashije kumenya bamwe mu babikoze
Urubanza rwabereye ahabereye icyaha nkuko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkomane, Nyandwi Eliyezeri yabitangarije IGIHE, anongeraho ko ubujura bw’amatungo bukomeje kuba ikibazo muri uyu murenge no muri Nyamagabe muri rusange.
Aba bana bishwe urw’agashinyaguro kuko bateraguwe ibyuma mu nda, banatemwa amajosi nk’uko Polisi yabitangarije IGIHE iyo nkuru mbi ikimenyekana.Usibye batatu bishwe, hanakomerekejwe undi mwana w’umuhungu.
Hashingiwe ku bimenyetso byatanzwe n’ubushinjacyaha, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe rwasanze aba bagabo uko ari batatu bahamwa n’icyaha cy’ubwicanyi bugambiriwe, maze rutegeka ko bose bahanishwa igifungo cya burundu nkuko ubushinjacya bwari bwabyifuje mbere.
Mu bimenyetso byari byatanzwe n’ubushinjacyaha harimo ibizamini by’amaraso yasanzwe ku myenda y’umwe mu bashinjwa, yagiye gupimirwa muri Laboratwari yo mu Budage. Byaje kugaragara ko amaraso yari ku myenda ari ay’umuntu, atari ay’inyamaswa nkuko ushinjwa icyaha yabivugaga.
Abana b’abakobwa bishwe ni Emerence Uwizeyimana w’imyaka 8 y’amavuko, Marie Nyiranzacahinyeretse (imyaka 10) na Marguerite Mukashemaimyaka (10), naho Simeon Ndabamenye (12), yakomerekejwe bikomeye mu nda.
Inkuru bifitanye isano:



















TANGA IGITEKEREZO