00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyakabanda: Mu rugo rw’umuturage habonetse imyenda bikekwa ko ari iy’abishwe muri Jenoside

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 20 February 2024 saa 12:25
Yasuwe :

Mu rugo rw’umuturage ruherereye mu Kagari ka Nyakabanda ya I,Umurenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, hagaragaye imyambaro bikekwa ko ari iya bamwe mu baturage bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyi myambaro bikekwa ko ari iy’inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi yabonetse nyuma y’uko hari hashize igihe kinini abaturage bo muri aka gace batanga amakuru y’uko muri uru rugo hahoze ibyobo byajugunywagwamo abatutsi mu 1994.

Urugo iyo myenda yabonetsemo ni urw’umwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ndetse abatuye muri aka gace, bavuga ko muri icyo gihe imbere y’uru rugo rwe hari bariyeri yicirwagaho Abatutsi.

Uyu mugabo waje gupfira muri Gereza ya Mageragere,abagore be babiri bagurishije inzu ye vuba aha. Ubwo uwayiguze yashakaga kuyubaka mu buryo burambye, abaturage bagaragaza ko bafite impungenge z’uko agiye kubakira hejuru y’imibiri y’abishwe muri Jenoside.

Byatumye hatangira igikorwa cyo gucukura ahakekwaga, kuwa Gatandatu tariki 17 Gashyantare 2024 hatangira kugaragara imyambaro ya bamwe bikekwa ko bishwe muri Jenoside.

Uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Nyakabanda, Nshimyumuremyi Daniel, yavuze ko icyo bifuza ari uko bahabwa amakuru y’aho imibiri y’ababo iherereye kugira ngo bayishyingure mu cyubahiro.

Ati “ Uwahaguze yashatse kuhubaka mu buryo burambye abaturage bagaragaza ko agiye kubakira hejuru y’imibiri. Nibwo twatangiye kuyishakisha ahari ibyobo bitatu hagaragara imyenda y’abatutsi bishwe ariko bashaka gusibanganya ibimenyetso bajya kuyihisha, twiyambaza inzego z’ubuyobozi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyakabanda ya I , Gaudence Hategeka, yemereye IGIHE ko muri urwo rugo hagaragaye imyambaro bikekwa ko ari iy’abishwe muri jenoside yakorewe abatutsi, kandi ko iperereza ryatangiye.

Nyuma y’uko iyi myambaro igaragaye hakagira abashaka kuyihisha, abantu batawe muri yombi mu gihe hari gukorwa iperereza.

Ahari ibyobo bikekwa ko byajugunywemo Abatutsi muri Jenoside hakuwe imyenda ya bamwe mu bishwe muri icyo gihe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages