00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyagatare: Yamaze iminsi irenga 40 mu bitaro nyuma yo gushimutwa azira kubenga umukobwa

Yanditswe na Niyontegereje Etienne
Kuya 22 August 2026 saa 08:00
Yasuwe :

Umuryango wa Mayeri Jean Claude utuye mu Mudugudu w’Igitego, Akagari ka Rubira, Umurenge wa Katabagemu mu Karere ka Nyagatare, uvuga ko uhangayikishijwe n’ubuzima bwe nyuma y’uko ashimuswe, agafatwa nabi ndetse agategekwa kurongora umukobwa atagikunda.

Mayeri w’imyaka 26 y’amavuko yari amaze iminsi irenga 40 arwariye mu Bitaro bya Nyagatare, aho agenda akoresheje igare ry’abafite ubumuga kuko atabasha kugenda ndetse akaba atabasha no kuvuga neza.

Avuga ko yashimuswe n’abantu batatu, bakamukubita ndetse bakamutoteza, bamuhatira kurongora umukobwa wabo akamugira umugore.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Mayeri yavuze ko yashimuswe n’abantu batatu, bakamutoteza bamubwira ko agomba kurongora umukobwa wabo.

Yagize ati “Ndi hano kuko ndwaye. Nagiriwe nabi n’abantu batatu. Uwo namenye ni uwari utwaye, abandi ntababona.”

Mayeri avuga ko impamvu yashimuswe ari uko atarongoye umukobwa w’umwe mu bamushimuse, kandi ko bari basanzwe bakundana. Avuga kandi ko uwo mugabo yari afite amafaranga yamwishyuzaga.

Ati “Icya mbere yavugaga ko namutwaye umugore, ngo nanga umukobwa we. Icya kabiri ngo namuteje abakire bamwishyuzaga amafaranga 9900, kandi nakundanaga n’umukobwa we.”

Akomeza avuga ko kuba atabasha kuvuga no kugenda ari ingaruka z’ibyo yakorewe, birimo gukubitwa no guterwa inshinge.

Yagize ati “Nari mu cyumba giteye irangi ry’umweru. Kutagenda ni inshinge banteye, kutavuga ni uko banyicayeho. Ikindi, nabasabye amazi bampa inzoga.”

Rukukundo Innocent, mukuru wa Mayeri Jean Claude, avuga ko ubuzima bwa murumuna we butameze neza kuko atarabasha kuvuga neza cyangwa kugenda.

Avuga ko ibyabaye byagize ingaruka ku buzima bw’umuryango, kuko akazi Mayeri yakoraga kahagaze, ndetse na we akaba amaze iminsi amurwaje mu bitaro.

Yagize ati “Bamutwaye tariki ya 6, agaruka tariki ya 9 Nyakanga ameze nabi, atanavuga. Ngo bamubwiraga ko agomba kurongora umukobwa wabo, kandi hari n’amafaranga bari bamurimo. Uwo munsi bari bagomba kuburana ku Kagari.”

Yakomeje ati “Niba umwana yaracuruzaga, akazi ke karahagaze. Ikindi, nanjye ndi umuhinzi n’umworozi. Ubu umuceri wanjye warumye, nagombaga kuba ndi kwita ku muryango wanjye."

Rukukundo avuga kandi ko atumva impamvu hafashwe se w’umukobwa gusa kandi murumuna we avuga ko yashimuswe n’abantu batatu.

Ati “Ikimbabaza ni uko uyu mwana avuga ko yashimutswe n’abantu batatu, ariko hakaba harafashwe umuntu umwe. Turasaba ubutabera bwimbitse. Agaragaze abo bandi bafatanyije, kuko ngo bari bambaye udupfukamunwa, na bo bakurikiranwe.”

Ibi abihurizaho n’abaturanyi be na bo bahamya ko yarenganyijwe bagahuriza ku gusaba ubutabera.

Twisigimana Alexandre yagize ati “Mayeri yaracuruzaga, yateretaga umukobwa w’uwo mugabo, ariko sinzi uko baje kutumvikana bakaratandukana. Uwo mugabo yategetse Mayeri kurongora uwo mukobwa, arabyanga. Ni bwo bamujyanye ahantu tutazi, agaruka ameze kuriya.”

Yakomeje ati “Yamujijije ko yanze kurongora umukobwa we ndetse yanga gutanga icyubahiro, kuko hari amafaranga bamwishyuzaga. Mbona akwiye ubutabera, kuko uburwayi bamuteye busa n’ubutazamworohera gukira. Akwiye kuvuzwa akanahabwa indishyi z’akababaro.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, avuga ko hafashwe se w’umukobwa uri muri batatu bakekwa, mu gihe abandi bagishakishwa.

Yagize ati “Yego, yitwa Mayeri, yatanze ikirego. Umwe muri bo ni we yabashije kumenya, yaravuze, yarafashwe kandi ari gukurikiranwa. Abandi baracyashakishwa.”

Mayeri Jean Claude yashimuswe tariki ya 6 Nyakanga, aboneka tariki ya 9 Nyakanga 2026. Yasezerewe n’ibitaro tariki ya 21 Kanama, ahabwa gahunda yo gusubirayo gufata imiti.

Mayeri Jean Claude avuga ko yamaze iminsi yarashimuswe n'abantu batatu, bamurekura bamugize intere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages