Umukwabu wa Polisi n’ingabo zikorera mu Karere ka Nyagatare, wafatiwemo umugabo wari utwaye kuri moto amakarito 40 y’imiti ya Coartem ivura Malaria n’ibinini 3000 bya Bactrim bivura uburwayi burimo ubwo mu matwi.
Mu bindi uyu mugabo wafatiwe mu Murenge wa Nyagatare yafatanywe, harimo udupaki mirongo itatu turimo ibikoresho byifashishwa mu gusuzuma indwara ya marariya, bizwi ku izina rya “Malaria Rapid Test Apparatuses”.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi, yavuze ko uwo mugabo yinjije iyo miti mu gihugu rwihishwa, ayivanye hanze yacyo, kandi ko amakuru yatanzwe n’abaturage yagize uruhare mu ifatwa rye.
Yagize ati“Ibi ntaho bitandukaniye no gucuruza ibiyobyabwenge, kuko byose bigira ingaruka mbi ku buzima bw’ababinywa.”
Yakanguriye abaturage kwirinda bene ubu bucuruzi kuko buteza igihombo iguhugue, anabagira inama yo gukoresha ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de santé) aho gukoresha bene iyi miti ya magendu.
IP Kayigi yagize ati “Hari ubucuruzi bwinshi bwemewe n’amategeko abantu bakora, aho kwishora muri bene ubu bucuruzi butemewe. Uretse kuba icyaha, gushora amafaranga muri bene ubu bucuruzi ni ukuyatwika”
Yakanguriye abaturage kuba ijisho ry’umuturanyi, kandi bagatanga amakuru ku bacuruza imiti ya magendu n’ibindi byaha.
Kuva ku ya 1 kugeza ku ya 3 Ukuboza, umwaka ushize, ibihugu bihuriye muri Polisi mpuzamahanga (INTERPOL) byo mu muryango uhuza abayobozi bakuru ba za Polisi zo mu bihugu byo mu burasirazuba bwa Afurika (EAPCCO), byakoreye rimwe umukwabu wiswe “Operation Fagia” wari ugamije gufata no gukura ku isoko ibikoresho, ibiribwa n’ibinyobwa by’ibyiganano byinjiye muri ibyo bihugu mu buryo bwa magendu kandi bitujuje ubuziranenge, hagamijwe kurinda ubuzima bw’abaturage b’ibyo bihugu n’ubukungu bwabyo.
Mu byafashwe,harimo ibinyobwa n’inzoga zitandukanye, amavuta yo kwisiga, imiti yo kwa muganga n’ikoresho byo mu buhinzi.
Ibyafashwe byose byari bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni cumi n’enye n’igice.



















TANGA IGITEKEREZO