00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyagatare: Umugabo yishe umugore we n’ishoka, nawe yimanika mu kagozi

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 6 September 2017 saa 03:42
Yasuwe :

Murindwa David w’imyaka 33 wari utuye mu Murenge wa Nyagatare, Akarere ka Nyagatare, yishe umugore we Uzayisenga Jenesta, akoresheje ishoka arangije nawe ahita yiyahura yimanitse mu kagozi.

Mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya tariki ya 4 Nzeri 2017 rishyira ku wa Kabiri nibwo uwo mugabo wo mu Mudugudu wa Gihorobwa, Akagari ka Rutaraka, yishe umugore we amukubise ishoka arangije nawe ahita yiyahura nk’uko Polisi yabyemeje.

Aganira na IGIHE, Umuvugizi a Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, IP Jean Bosco Dusabe, yagize ati “Nibyo yamwicishije ishoka nawe ahita yimanika mu kagozi mu cyumba cye ariko kugeza n’ubu ntituramenya icyamuteye kubikora kuko n’abaturage basanzwe babazi byarabatangaje kubera ko nta n’amakimbirane ubwabo bagiranaga.”

Yakomeje avuga ko ba nyakwigendera bari bamaranye igihe kirenga umwaka ndetse basize umwana w’umuhungu w’amezi abiri, wahise ajyanwa kurerwa na nyirakuru ubyara nyina.

IP Dusabe yavuze ko ubu Polisi iri gucungira hafi kugira ngo hatagira ubundi bwicanyi buba bitewe n’uko imiryango ya ba nyakwigendera bavukagamo iri kwitana ba mwana ku mvano y’izo mpfu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .