Uyu mugabo w’imyaka 27 akurikiranyweho icyaha cyo kwica umugore we ku wa 16 Kamena 2020. Bikekwa ko icyaha cyakorewe mu Mudugudu wa Ryaruganzu, Akagari ka Rutoma mu Murenge wa Katabagemu muri Nyagatare.
Nyuma y’amezi asaga atatu icyaha gikozwe, uyu mugabo yatawe muri yombi akurikiranyweho kukigiramo uruhare.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yafashwe ndetse iperereza rigikomeje.
Yagize ati “Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko byatewe n’amakimbirane yo mu rugo hagati y’uregwa n’umugore we. Icyaha yari yaragikoze, aratoroka, arashakishwa akaba yafashwe.’’
Mu butumwa bwe yasabye abaturage kwirinda ibyaha kandi bakajya batangira amakuru ku gihe igihe cyose babonye hari ibintu bishobora kuvamo ibyaha kugira ngo bikumirwe bitaraba.
Yakomeje ati “RIB irongera gukangurira Abanyarwanda kwirinda amakimbirane hagati y’abashakanye kuko ariyo ntandaro y’ibyaha byinshi bivamo n’ubwicanyi. Amakimbirane nubwo yaba mato igihe cyose abayafitanye bananiwe kumvikana, bajye bitabaza inzego z’ubuyobozi kugira ngo hakumirwe ingaruka zituruka muri ayo makimbirane kuko akenshi ingaruka zayo zigera kuri benshi muri sosiyete.”
RIB yashimiye abaturage ku bufatanye bwabo mu gutanga amakuru kugira ngo ibyaha bikumirwe n’abanyabyaha bafatwe.
Umugabo ukekwaho kwica umugore we kuri ubu afungiye kuri station ya RIB ya Mimuri mu gihe iperereza rigikomeje.
Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu ngingo yacyo ya 107 gisobanura ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!