Uyu musaruro bawukesha inkoko 2000 zitera amagi bahawe ndetse n’inka 64 bahawe zirimo 19 zahise zibyara kuri ubu bakaba bari kugurisha umukamo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Rurangwa Steven yabwiye IGIHE ko uyu musaruro wabonetse mu mezi abiri ya mbere.
Yagize ati “Hari amafaranga yavuye mu magi, hari umuntu watsindiye isoko ryo kuyagura niwe uza akayifatira hariya, arakusanywa we akaza kuyafata, amagi aturuka mu nkoko 2000 zahawe bariya baturage, umusaruro uturuka ku nka umaze kuboneka ni 220 600 Frw waturutse mu nka 64.”
Rurangwa yakomeje avuga ko amafaranga kuri ubu ari kuri konti ya koperative y’uyu mudugudu hakaba hari kurebwa uburyo yajya akoreshwa mu gukomeza kwita kuri iyi mishinga kuburyo itasubira inyuma.
Ati “Turimo turareba uko yakoreshwa neza, uyu munsi twari tugifite Inkeragutabara zadufashaga mu kwita kuri ziriya nkoko no kumenyereza bariya baturage mu gihe cy’amezi atatu, inka nazo turacyafitemo RAB idufasha mu kuzitaho, rero twarebaga uburyo mu gihe bazaba bavuyemo uyu mushinga wabasha kwifasha muri aya mafaranga havemo ayo kugura ibyo kurya by’inkoko, ubwatsi no kwishyura abakozi bazashyirwaho.”
Uyu muyobozi yanavuze ko abaturage bawutuyemo babaciyemo amatsinda azajya abasha gukurikirana ibikorwa by’iyi mishinga kuburyo mu gihe bazayegurirwa itasubira inyuma. Yavuze ko ayo matsinda bagenda bayahugura kuburyo bizeye ko iyi mishinga izakomeza gukurikiranwa neza.
Umudugudu wa Gishuro watashywe tariki ya 4 Nyakanga 2020 utahwa na Perezida Kagame, ukaba uherereye mu murenge wa Tabagwe ahafite amateka yuko aribwo butaka bwa mbere bwafashwe n’ingabo zahoze ari iza RPA ubwo zarwanaga zishaka kubohora igihugu.
Uyu mudugudu utuwemo n’imiryango 64, buri muryango wahawe inzu ifite ibyumba bibiri, uruganiriro, ubwogero n’ubwiherero. Bubakiwe irerero, iburiro ryo ku rwego rwa poste de santé, agakiriro n’icyumba mberabyombi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!