Uwo mugore w’imyaka 55 y’amavuko atuye mu Mudugudu wa Nyacyonga mu Kagari ka Rugamara, ubuhinzi bwe abukorera mu kibaya cya Rugunga.
Ahinga ibigori ku buso bwa hagitari 25 aho akura toni zisaga umunani ku gihembwe.
Aganira na IGIHE yagize ati "Ku gihembwe amafaranga mfata mu ntoki agera kuri miliyoni ebyiri n’ibihumbi Magana ane kuko ntabwo nkunze kujya munsi yayo.”
Mu byo amafaranga akura muri ubwo buhinzi yamufashije harimo kwiyubakira inzu y’ubucuruzi n’iyo kubamo, kugura inka eshatu yoroye, kurihira amashuri abana be batanu n’ibindi.
Yavuze ko umwana we mukuru yamurihiye kuva mu amashuri abanza kugeza muri kaminuza atigiye kuri buruse ya Leta.
Ati "Umwana wanjye w’imfura amaze imyaka 31. Naramwigishije murihira ubu ni muganga i Rukomo, nigisha n’ukurikiyeho ubu ari kwiga Kaminuza kandi yiga akora muri Sacco. Uwa gatatu na we ubu arangije kwiga gukanika i Kigali. Ndongera nigisha ukurikiyeho na we ubu yiga mu wa Gatanu mu mashuri yisumbuye."
Akomeza agira ati "Nubatse n’inzu y’amatafari ahiye nyibamo ariko ifite n’igice cyo ku muhanda gikorerwamo ubucuruzi. Ikindi ni uko mfite inka eshatu nakuye mu buhinzi bwanjye."
Mu kibaya cyo mu Rugunga bahingamo bahuje ubutaka ari abahinzi bibumbiye muri Koperative.
Iyo atahinze ibigori ahinga ibishyimbo aho asarura ibilo 800 cyangwa soya akahakura ibilo 600.
Yagiriye inama abagore n’abakobwa yo gutinyuka bagakora ibyo batekereza byabateza imbere kuko mu Rwanda hari uburyo bwinshi bwo kubashyigikira.
Perezida wa Koperative yabo, Semakura Cyprien, yavuze ko kugira ngo bagere ku musaruro mwiza babifashijwemo na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yabahuguye ibatoza guhinga kijyambere.
Ati "Koperative yacu yatangiye mu 2007 dukorera ku buso bwa hegitari 25 tukabona umusaruro wa toni imwe n’igice kuri hegitari imwe ariko uyu munsi tumaze kugera ku musaruro uri hagati ya toni esheshatu na zirindwi kubera ko duhinga kijyambere dukoresheje inyongeramusaruro."
Yishimira ko kuri ubu basigaye bafite amasoko y’umusaruro wabo kuko bawuhuriza hamwe ku makusanyirizo bashyiriweho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!