Aba kandi bari banafite ibibabi ibihumbi 28 by’itabi ry’igikamba. Tariki ya 14 Nzeri undi muturage wo mu murenge wa Rwempasha w’imyaka 23 nawe yafatanwe litiro 5 za Kanyanga.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko mu ijoro rya tariki ya 13 Nzeri ahagana saa yine z’ijoro ku makuru bahawe n’abaturage ari bwo abapolisi bakorera mu murenge wa Kiyombe bateguye igikorwa cyo gufata abari barimo kwinjiza mu Rwanda ikiyobyabwenge cya Kanyanga.
CIP Twizeyimana yagize ati “Abaturage bahaye amakuru abapolisi ko hari abantu bari bwinjize kanyanga mu Rwanda. Abapolisi bahise bategura igikorwa cyo gufata abo bantu ariko ku bw’amahirwe macye ntibabafashe ahubwo babatesheje ziriya litiro 87 za Kanyanga barimo kwinjiza mu Rwanda ndetse n’itabi ry’ibikamba.”
CIP Twizeyimana yakomeje avuga ko abarimo kwinjiza ibyo biyobyabwenge bikaze abapolisi babikura kuri za Moto bari bariho basubira mu gihugu cya Uganda.
Umuvugizi wa Polisi akomeza avuga ko kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Nzeri mu murenge wa Rwempasha undi muturage yafatanwe litiro 5 z’ikiyobyabwenge cya Kanyanga.
Ati “Uriya nawe yafashwe biturutse ku makuru y’abaturage aho batubwiye ko acuruza Kanyanga. Abapolisi bagiye iwe basanga koko afite litiro 5 zayo yari asigaje muyo acuruza.”
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba arashimira abaturage bo mu karere ka Nyagatare no mu ntara y’Iburasirazuba uruhare bakomeje kugaragaza mu bufatanye na Polisi mu kurwanya ibyaha.
Ati “Usibye ibi byagaragaye mu karere ka Nyagatare hari n’ahandi tujya tubifata. Byose biva ku bufatanye n’abaturage kandi abenshi ubona ko bamaze kumva neza ingaruka z’ibiyobyabwenge bakagira uruhare mu gutanga amakuru.”
Akomeza akangurira abaturage ko kanyanga ari ikiyobyabwenge nk’ibindi byose ikaba igira ingaruka mu guhungabanya umutekano ndetse ikangiza ubuzima bw’abayinyoye. Yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru y’ahantu hose babonye bayicuruza cyangwa bafite amakuru ko hari abagiye kuyinjiza mu Rwanda.
CIP Twizeyimana yagiriye inama abishora mu bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge ko babireka bagashaka indi mirimo yemewe n’amategeko bakora kuko Polisi y’u Rwanda itazahwema kubafata bakabibazwa imbere y’amategeko



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!