00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyagatare: Ntibumva uburyo ibiro by’umurenge bimaze imyaka itanu byubakwa ariko bituzura

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 23 June 2020 saa 08:28
Yasuwe :

Abaturage bo mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Rukomo baribaza impamvu bagihererwa serivisi ahantu hadasa neza mu gihe hashize imyaka itanu bakusanyije amafaranga yo kubaka ibiro by’Umurenge bishya kandi binini.

Mu mwaka wa 2015 Inama Njyanama y’Umurenge wa Rukomo yanzuye ko buri rugo rwose ruherereye muri uyu Murenge rutanga amafaranga 5000 Frw yo kubaka ibiro by’Umurenge bishya bigezweho. Ni ibiro ubuyobozi bwababwiraga ko bizaba bifite icyumba konini cyo kwakiriramo inama n’ibindi birori ndetse n’ibyumba byagutse.

Ni igikorwa baturage bakoze bishimiye kuko nabo ngo baterwaga ipfunwe no kuba bafite ibiro by’Umurenge bitajyanye n’igihe.

Amafaranga barayatanze ndetse ngo hanatangira ibikorwa byo kubaka ibyo biro bamwe banatanga umuganda wo kubyubaka ariko bigezemo hagati birahagarara none imyaka ibaye itanu nta kintu kirongera gukorwaho.

Bamwe mu baturage n’abayobozi b’imidugudu baganiriye na IGIHE bavuze ko bibabaje kuba abaturage bishyira hamwe bagakora igikorwa cyiza ariko ntibamenye iherezo ryacyo.

Mubiligi Joseph uyobora umudugudu wa Bukamba mu Kagari ka Gashenyi yagize ati “ Nibyo koko buri muturage yatangaga umusanzu 5000 Frw, ni amafaranga yatangwaga ku bwumvikane kuko iyo biba itegeko abatarayatanze tuba twaragiye nko kubafunga ariko byakozwe mu bwumvikane. Ubu rero byatubereye ikibazo kuko abayatanze bahora batubaza impamvu inzu ituzura, buri gihe batubwira ko imirimo yo kuyubaka izarangirana n’uku kwezi ariko nta bikorwa by’ubwubatsi biratangira gukorwa.”

Habanabakize Jean Baptiste we yagize ati “ Ayo mafaranga twarayatanze rwose n’uyu munsi tujya twibaza impamvu utuzura ngo tuwutahe bikatuyobera. Mu minsi ishize Akarere katubwiye ko katanze amafaranga yo kuwurangiza ariko wareba igihe bimaze batubwiriye ko ayo mafaranga yatanzwe ukabona ntibisobanutse .”

Yakomeje avuga ko kuri we impamvu abona iki kibazo kidakemuka biterwa nuko uyu Murenge uhora uhindurirwa abayobozi bigatuma uje kuhayobora yongera agatangira iki kibazo bundi bushya.

Ati “ Twebwe icyo twifuza, niba umusanzu tuwutanze, icyo twawutangiye cyakabaye kigaragara n’ibiro bigakorerwamo tukajya kuhasaba serivisi nta kibazo dufite.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukomo, Karangwa Edouard yavuze ko nabo babangamiwe no gukorera ahantu hato, gusa yemeza ko ibijyanye no kurangiza inyubako y’Umurenge yari yatangiye kubakwa n’abaturage ngo byabazwa Akarere kuko ariko katanze isoko.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudien, yabwiye IGIHE ko iki gikorwa cyo kubaka ibiro by’Umurenge cyatangiye ari umushinga w’abaturage nyuma leta ikifuza kubunganira, ngo hakozwe inyigo basanga amafaranga bari basabye yo kurangiza inyubako ari make biba ngombwa ko isubirwamo.

Ati “ Icyo nakubwira ni uko twagombye gutanga isoko ry’umuntu uzawubaka akawurangiza, ubu rero amasezerano yarasinywe aho mvugira aha yakagombye kuba yatangiye gukora. Muri iyi minsi baraza kubona batangira kubaka, rwiyemezamirimo twamuhaye amezi ane.”

Meya Mushabe yakomeje avuga ko igikorwa cyo kubaka ibiro by’Umurenge buri gihe kitagirwamo uruhare n’abaturage ariko ngo mu gihe habayeho kuganira bakumvikana kubikora ntacyo bitwaye.

Nyagatare ni kamwe mu turere dutandatu twatoranyijwe kunganira Umujyi wa Kigali, kari kubakwamo ibikorwa remezo bitandukanye birimo imihanda, ibitaro n’inzu zo guturamo bihagije kuko byitezwe ko kazaturwamo n’abantu benshi. Kuri ubu Nyagatare ituwe n’abaturage basaga ibihumbi 700 kakaba ari nako Karere kanini mu Rwanda.

Abaturage ntibumva uburyo iyi nzu imaze imyaka itanu yubakwa ituzura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages