00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyagatare: Miliyari 330 Frw agiye gushorwa mu kuhira hegitari 10

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 August 2026 saa 09:24
Yasuwe :

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukumira ibiza mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi (RWB), Bugingo Davis yatangaje ko umushinga wo kuhira ubuso bungana na hegitari ibihumbi 10 hifashishijwe urugomero rwa Muvumba ugiye gushorwamo arenga miliyari 330 Frw, mu Karere ka Nyagatare.

Ibi yabitangaje ku wa 26 Kanama 2026, aho yagaragaje ko uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa mu myaka itanu iri imbere mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi bwihanganira imihindagurikire y’ikirere.

Uyu mushinga wo kuhira ni umwe mu bigize gahunda y’iterambere ry’Imikoreshereze y’Umutungo w’Amazi ya Muvumba (Muvumba Multi-Purpose Water Resource Development Programme), ikubiyemo imishinga yo kuhira, gutanga amazi yo mu ngo z’abaturage, kuhira amatungo, no kuyabyazamo amashanyarazi.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi (RWB) kigaragaragaza ko imirimo yo kubaka uyu mushinga igeze kuri 65% ndetse ko uru rugomero rufite ubushobozi bwo kubika metero kibe miliyoni 55 z’amazi.

Ku ikubitiro uyu mushinga watewe inkunga ya miliyoni 121,5 z’Amayero yatanzwe na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB). Nyuma, yongeye gutanga andi miliyoni 45,4 z’Amayero, angana na 37,4% by’inkunga yari yatanzwe mbere.

Bugingo Davis yavuze ko miliyoni 227,36$, akenewe muri uyu mushinga wo kuhira, hamaze kuboneka miliyoni 67,4 zatanzwe na AfDB.

Ati “Miliyoni 67,4$ zimaze kuboneka zizakoreshwa mu kuhira hegitari 3.000 gusa, zingana na 32% by’ubuso rusange bwa hegitari 10.206.”

Ubuso buteganyijwe kuhirwa burimo hegitari 8.830 zo misozi ndetse na hegitari 810 mu bishanga bihingwamo umuceri.

Bugingo yavuze ko ibikorwaremezo bizubakwa birimo izubakwa ingana n’ibilometero 200 izifashishwa mu gukwirakwiza amazi, ibibumbiro 225 by’amatungo, ndetse n’ubuhunikiro 30 bwo kwifashisha mu gutunganya umusaruro w’ibihingwa.

Uyu mushinga uzaba ukubiyemo ibyiciro bitandukanye, aho icya mbere kizaba kigizwe na hegitari 3.073, zingana na 32% by’ubuso bwose buteganyijwe, kikazubakwamo hegitari 2.263 zo kuhira ku misozi na hegitari 810 mu bishanga bihingwamo umuceri, ibilometero 71,7 by’imiyoboro y’amazi, ibibumbiro 75, n’ubuhunikiro 10 buzifashishwa mu gutunganya umusaruro w’ibihingwa.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Uwamahoro Florence yavuze ko uyu mushinga uzafasha u Rwanda kugera ku ntego rwihaye yo kuhira hegitari zirenga 130.000 bitarenze mu 2030.

Yagize ati “Tubona uyu mushinga wo kuhira nk’uzahindura byinshi kandi wari utegerejwe cyane, by’umwihariko muri iki gihe duhanganye n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere. Icyo dusaba ni uko twese dushyira hamwe tukagira uruhare rufatika mu kubahiriza ingengabihe no kugabanya igihe cyo kuwushyira mu bikorwa uko bishoboka kose. Ibyo bizatuma umushinga ushyirwa mu bikorwa, utangire gukora kandi ugirira akamaro abahinzi n’aborozi.”

Biteganyijwe ko iyi gahunda izafasha abagera ku 26.000 kubona umusaruro uhagije w’ibiribwa, abagera ku 4.700 babonemo imirimo.

Miliyari 330 Frw agiye gushorwa mu kuhira hegitari 10 mu Karere ka Nyagatare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages