Iyo mvura yateje inkangu mu Mirenge ya Kiyombe na Karama, aho mu bikorwaremezo byangiritse harimo ikiraro cy’Umugezi w’Umuvumba, gihuza u Rwanda na Uganda n’amatiyo y’amazi ava ku isoko y’amazi ya Tovu na Cyondo yacitse, bituma imirenge irimo Kiyombe, Gatunda, Karama, Tabagwe, Rwempasha, Musheri, Matimba, Rwimiyaga na Mukama ibura amazi meza.
Umuyobozi wa Wasac, Ishami rya Nyagatare, Jane Mutamba, yatangaje ko bihaye iminsi irindwi yo kuba iki kibazo cyakemutse.
Yagize ati “Igihe cy’icyumweru twihaye cyo kuba twamaze gusana imiyoboro, tuzacyubahiriza mu gihe Akarere ka Nyagatare kazaba katanze amafaranga gasabwa.”
Mutamba yabwiye KT Press ko izo miliyoni 173 Frw zikenewe mu gusana imiyoboro y’amazi yangiritse, Wasac isabwa gutanga miliyoni 90Frw, Akarere kagatanga izisigaye ziganjemo izizifashishwa mu gusana ikiraro cyacitse.
Mu bindi bintu iyi mvura yangirije harimo ibikoresho by’Ikigo gikora Ubwikorezi bw’Ibicuruzwa byambuka imipaka mu ndege, ku butaka no mu mazi cyitwa Bolloré, Umuyobozi ushinzwe ububiko bwacyo, Thierry Nsengimana, avuga ko hagishakishwa bimwe mu bikoresho byacyo byatwawe n’amazi.
Minisiteri Ishinzwe Impunzi n’Imicungire y’Ibiza mu Rwanda (Midimar) itangaza ko kuva muri Mutarama kugeza tariki 16 Mata 2018, mu gihugu hose abantu 51 bamaze guhitanwa n’ibiza barimo 31 bishwe n’inkuba na 11 bahitanywe n’imvura y’amahindu irimo umuyaga.
Midimar itangaza kandi ko abantu 170 bakomeretse, inzu 3288 zikangirika, izigera kuri 64 zigasenyuka burundu, imyaka ihinze kuri hegitari 1579.3 ikangirika, amatungo 695 arapfa, imihanda 10 irangirika n’ibiraro 17 birasenyuka. Amashuri 15, insengero zirindwi n’inyubako ebyiri z’ubuyobozi zarasenyutse.
Ivuga kandi ko by’umwihariko ko kuva ku wa 1 Mata kugera ku wa 16 Mata, hamaze gupfa abasaga 10, umunani barakomereka, imiryango 38 isigara itagira aho kuba, hectare 328 zihinzeho imyaka irangirika n’inka 10 zihasiga ubuzima.



















TANGA IGITEKEREZO