00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyagatare: Ibiri gukorwa mu kongera umukamo nyuma yo kubona uruganda rw’amata y’ifu

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 7 May 2025 saa 08:17
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwatangaje ko bwatangiye ibikorwa byo gufasha aborozi kubona umukamo wisumbuye ku wo bajyaga babona, nyuma y’aho bungutse uruganda rw’amata y’ifu rushobora gutunganya litiro ibihumbi 650 ku munsi.

Kuva muri Nyakanga 2024 ni bwo Minisitiri w’Intebe yatashye ku mugaragaro uruganda rw’Inyange rutunganya amata y’ifu, uru ruganda rushobora kwakira nibura litiro ibihumbi 650 z’amata buri munsi, mu minsi ishize abayobozi bavugaga ko ruri gukora kuri 30% kuko rutari rwabasha kubona umukamo mwinsi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Matsiko Gonzague, yavuze ko aborozi babashyize mu byiciro bitatu mu rwego rwo kumenya uko babafasha kongera umusaruro.

Ati ‘‘Hari uburyo twakoresheje kugira ngo tumenye ubushobozi bw’aborozi bacu. Aborozi bacu twabashyize mu byiciro bitatu, hari abo dufite bujuje ibisabwa byose harimo abafite amazi mu rwuri, aho bahunika ubwatsi, bororera mu biraro, abo baragera ku 191.’’

Yakomeje agira ati ‘‘Hakaba abandi bari mu cyiciro cya kabiri ni abantu usanga yarubatse ikiraro agaburira inka ze neza, abari mu cyiciro cya gatatu bo ni aborozi usanga imyumvire yarahindutse ariko igishakwa ari ubushobozi ngo bave mu cyiciro cya gatatu bagere mu cya kabiri bazanegere mu cyiciro cya mbere."

Visi Meya Matsiko yavuze ko bafite imishinga irimo uwa RDDP n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye biteguye gufasha abo borozi kubazamura ku buryo bongera umukamo. Yavuze ko kandi banatangije igihembwe cyo guhinga ubwatsi muri aka Karere, banongera abatubuzi b’imbuto z’ubwatsi bagera kuri 13.

Uyu muyobozi yavuze ko kandi bari no kongera ibikorwaremezo by’amazi bifasha aborozi guhunika amazi abafasha mu gihe cy’izuba ryinshi rikunze kwibasira aka Karere. Yavuze ko hari imishinga myinshi yatangiye gukwirakwiza amazi mu nzuri ku buryo bizeye ko umukamo uziyongera mu buryo bugaragara.

Kuri ubu Akarere ka Nyagatare kabarizwamo inka zirenga ibihumbi 230, hakaba haboneka umukamo wa litiro zirenga ibihumbi 100 ku munsi. Ubuyobozi buvuga ko nibura muri bariya borozi 191 b’icyitegererezo bifuza ko bazajya babona umukamo wa litiro zirenga 500 buri munsi.

Aborozi basabwe kororera mu biraro kuko bituma inka idakora urugendo runini ngo ivunike

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .