Kuva muri Nyakanga 2024 ni bwo Minisitiri w’Intebe yatashye ku mugaragaro uruganda rw’Inyange rutunganya amata y’ifu, uru ruganda rushobora kwakira nibura litiro ibihumbi 650 z’amata buri munsi, mu minsi ishize abayobozi bavugaga ko ruri gukora kuri 30% kuko rutari rwabasha kubona umukamo mwinsi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Matsiko Gonzague, yavuze ko aborozi babashyize mu byiciro bitatu mu rwego rwo kumenya uko babafasha kongera umusaruro.
Ati ‘‘Hari uburyo twakoresheje kugira ngo tumenye ubushobozi bw’aborozi bacu. Aborozi bacu twabashyize mu byiciro bitatu, hari abo dufite bujuje ibisabwa byose harimo abafite amazi mu rwuri, aho bahunika ubwatsi, bororera mu biraro, abo baragera ku 191.’’
Yakomeje agira ati ‘‘Hakaba abandi bari mu cyiciro cya kabiri ni abantu usanga yarubatse ikiraro agaburira inka ze neza, abari mu cyiciro cya gatatu bo ni aborozi usanga imyumvire yarahindutse ariko igishakwa ari ubushobozi ngo bave mu cyiciro cya gatatu bagere mu cya kabiri bazanegere mu cyiciro cya mbere."
Visi Meya Matsiko yavuze ko bafite imishinga irimo uwa RDDP n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye biteguye gufasha abo borozi kubazamura ku buryo bongera umukamo. Yavuze ko kandi banatangije igihembwe cyo guhinga ubwatsi muri aka Karere, banongera abatubuzi b’imbuto z’ubwatsi bagera kuri 13.
Uyu muyobozi yavuze ko kandi bari no kongera ibikorwaremezo by’amazi bifasha aborozi guhunika amazi abafasha mu gihe cy’izuba ryinshi rikunze kwibasira aka Karere. Yavuze ko hari imishinga myinshi yatangiye gukwirakwiza amazi mu nzuri ku buryo bizeye ko umukamo uziyongera mu buryo bugaragara.
Kuri ubu Akarere ka Nyagatare kabarizwamo inka zirenga ibihumbi 230, hakaba haboneka umukamo wa litiro zirenga ibihumbi 100 ku munsi. Ubuyobozi buvuga ko nibura muri bariya borozi 191 b’icyitegererezo bifuza ko bazajya babona umukamo wa litiro zirenga 500 buri munsi.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!