Abana bari gushakwa ni abatari mu ishuri, abari mu mihanda no mu isantere z’ubucuruzi no mu byanya byuhirwa.
Ku ikubitiro Akarere ka Nyagatare kafashe abana bagera kuri 19 bakaba bagiye gusubizwa mu miryango yabo mu gikorwa cyatangiriye mu Murenge wa Nyagatare ku wa Gatatu tariki ya 12 Werurwe 2025.
Biteganyijwe ko ubu bukangurambaga buzamara iminsi 20 bukorerwe mu mirenge yose hagamijwe kurengera umwana. Ubu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti ‘‘ Twubake Ejo Hazaza, Turengera Umwana.’’
Umwe mu bana bafatiwe mu muhanda mu Mujyi wa Nyagatare w’imyaka 14, yavuze ko yahisemo kujya kuba mu muhanda nyuma y’aho ababyeyi be batabanaga, nyina akaba ari we umenya inshingano zo mu rugo, mu gihe se we yanze kumuha ibikoresho by’ishuri.
Yagize ati ‘‘Nagiye mu muhanda, nyuma y’uko data yanze kungurira imyenda y’ishuri ngo nsubire mu ishuri. Ntabwo nabyifuzaga na rimwe kuko mu muhanda nta cyiza nigeze mpabona, data na mama ntabwo babanaga.’’’
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco, NRS, Mufulukye Fred, yashimiye Akarere ka Nyagatare kuri gahunda nziza katangiye yo gushakisha abana , avuga ko na bo bakeneye kwitabwaho nk’abandi bose.
Ati ‘‘Bariya bana iyo tutabitayeho mu muhanda bahahurira n’ibibazo bitandukanye, hari umutekano wabo, hari ubuzima bwabo, hari ababahohotera noneho bakavanamo n’ingeso yo kumenyera umuhanda. Iyo bamaze kuwumenyera bakabikuriramo batangira kwiga ibindi bitari byiza, hari abakoresha ibiyobyabwenge, ababa abajura n’indi myitwarire ibangamiye abaturage.’’
Mufulukye yasabye buri muntu wese ubona umwana muto atari ku ishuri kujya abyibazaho akumva ko ingaruka zitaba kuri uwo mwana gusa ahubwo ziza ku muryango mugari muri rusange.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yavuze ko ubu bukangurambaga bwakozwe ari uburyo bwiza bwo kurengera umwana mu buryo bwagutse.
Yavuze ko hari abana baba bari aho batagomba kuba bari cyane cyane mu masaha yo kwiga, ugasanga bituruka ku miryango iba yarabatereranye cyangwa ababyeyi babo baragiranye amakimbirane bikagira ingaruka ku bana.
Meya Gasana yavuze ko abana bizajya bigaragara ko imiryango yabo itabanye neza bazajya babashyikiriza ba malayika murinzi kugira ngo babashe kubarera no kubakurikirana neza.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!