00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyagatare: Bavuga ko batagisarura kubera inkende

Yanditswe na Niyontegereje Etienne
Kuya 18 August 2026 saa 06:40
Yasuwe :

Abatuye mu Murenge wa Kiyombe mu Karere ka Nyagatare bavuga ko inkende zibonera imyaka, zigasubiza inyuma urugendo rwabo rwo kwiteza imbere, bagasaba inzego bireba kubakemurira iki kibazo.

Nyiramasha Betty wo mu Kagari ka Karujumba yavuze ko izi nkende zituruka mu ishyamba rya Leta, kandi ko bamaze igihe basaba ubufasha ariko ntibabuhabwe.

Ati “Inkende zisanzwe hano muri ririya shyamba Leta yateye ziraza zikangiza imyaka yacu. Ni ikibazo duhora tugaragaza ariko ntabwo dufashwa.Turasaba ko abashinzwe inyamaswa bazitwara aho zigomba kuba.”

Ingabire Solange we yagize ati “Impungenge ni nyinshi kuko ibyo uhinze byose inkende ziraza zikabyona, birimo ibigori, ibijumba ndetse n’urutoki. Turasaba ko izi nyamaswa zivanwa mu baturage.”

Dushimimana Janvier na we yasabye ko inkende zibonera zajyanwa muri pariki, aho kugira ngo zikomeje kubabombya.

Ati “Nkatwe abaturage, twifuza ko bazijyana muri pariki kuko zihora zitwonera imyaka. Ziba zihishe mu mashyamba, tukifuza ko badufasha kuzivanamo.”

Icyimpaye Philomène yunze mu rya bagenzi be, asaba ko izi nyamaswa zajyanwa kure y’amasambu yabo, kuko barahinga ariko ntibasarure.

Ati “Byakabaye ngombwa ko bafata umunsi wo kuzihiga bakazirukana zikajya muri pariki, kuko hano ntibatwemerera kuzica kandi zitwangiriza imyaka. Inkende ziratwonera, ntidusarura.”

Uretse inkende zibangamira abaturage zonera imyaka yabo, abatuye mu Kagari ka Karujumba bavuga ko hari n’inyamaswa zirimo imbwebwe zibarira amatungo ndetse zikarya n’abantu.

Bavuga ko mu cyumweru gishize hari abantu bagera kuri batanu zariye, bajyanwa ku bitaro. Benshi bahuriza ku kuba izi nyamaswa zituruka mu mashyamba, ibyo baheraho bavuga ko ari ikibazo gikwiye gushakirwa umuti urambye.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, yavuze ko ari ikibazo kirimo gushakirwa igisubizo ku bufatanye n’ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera.

Yagize ati "Uburyo bwo gufashwa burahari. Hari ikigo kijya cyishyura abaturage igihe hari inyamaswa zangirije imyaka yabo, bakishyurwa hakurikijwe itegeko. Abaturage barabigaragaza, tukandikira ikigo Leta yashyizeho, kikaza kikabishyura. Ikindi kandi dukorana na Pariki y’Akagera, izo nyamaswa zigakurwa mu baturage."

Meya Kakooza yakomeje avuga ko umuturage wakomerekejwe n’inyamaswa aba agomba kuvuzwa.

Ati “Umuturage wakomerekejwe n’inyamaswa aravuzwa. Barabigaragaza bakavuzwa. Icyo tubasaba ni uko bajya babigaragaza.”

Aba baturaga bavuga ko bagaragaje iki kibazo inshuro nyinshi, ari yo mpamvu bifuza ko kuri iyi nshuro ijwi ryabo ryakumvikana, izi nyamaswa zikajyanwa muri pariki.

Abaturage bavuga ko inkende ziva mu ishyamba, zikabonera imyaka mu mirima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages