00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyagatare: Arasaba ubutabera nyuma yo gucibwa ukuboko n’imashini y’umukoresha

Yanditswe na Niyontegereje Etienne
Kuya 22 August 2026 saa 09:31
Yasuwe :

Niyomurengezi David utuye mu Mudugudu wa Nshuri, Akagari ka Rutare, Umurenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare, arasaba ubutabera n’ubufasha nyuma yo gucibwa ukuboko n’imashini isya ibiryo by’amatungo, akavuga ko kuva yakira nta bundi bufasha yahawe.

Niyomurengezi avuga ko iyi mpanuka yamubayeho mu mwaka wa 2025, ubwo yari mu kazi ko gushyira ubwatsi mu mashini itunganya ibiryo by’amatungo, maze imufata ukuboko iraguca.

Agira ati “Nakoraga mu ifamu ya Mujyarugamba ndi gushyira ubwatsi mu mashini, imfata akaboko iragaca, banjyana kwa muganga.”

Avuga ko uwamukoreshaga yamujyanye kwa muganga ndetse akamuvuza, ariko nyuma yo kuva mu bitaro nta bundi bufasha yahawe, ibintu avuga ko byagize ingaruka zikomeye ku mibereho ye, kuko ubu atagishoboye gukora imirimo yamubeshagaho.

Niyomurengezi avuga ko yagerageje kugana inzego zitandukanye z’ubuyobozi asaba ko zamufasha gukemura ikibazo cye, ariko kugeza ubu ngo nta gisubizo kirambye yabonye.

Ati “Njya mu buyobozi bakambwira ngo ningende bazamfasha. Nta munsi ntajyayo ariko nta gisubizo, nta kintu bamfasha. Iyo mpamagaye uwankoresheje kugira ngo tuganire, hari igihe ambwira nabi.”

Avuga ko kuba yaratakaje akaboko byatumye ubushobozi bwo gukora imirimo y’imbaraga bugabanuka cyane, bigatuma ubuzima bwe burushaho kugorana.

Ati “Icyo nifuza ni uko ikibazo cyanjye cyakurikiranwa nkabona ubutabera n’ubufasha bwamfasha kongera kugira imibereho myiza.”

Abaturanyi ba Niyomurengezi bavuga ko ubuzima bwe n’ubw’abavandimwe be babiri babana mu rugo bugoye, bityo ko akwiye gufashwa.

Mukandahiro Devotha avuga ko Niyomurengezi yari umuntu mukuru mu muryango wafashaga barumuna be, ariko ko nyuma yo gucika ukuboko, ubushobozi bwo kubitaho bwagabanutse.

Ati “Uyu mwana yapfushije mama we, papa we na we arabata ajya kwishakira undi mugore. Uyu ni we mukuru wabafashaga mu mibereho, na we yacitse akaboko. Ubu abayeho nabi we na barumuna be. Kurya barya ari uko hari ubahaye.”

Mukanzirasanaho Immaculée na we avuga ko Niyomurengezi atigeze ahabwa ubufasha buhagije nyuma yo gukomereka.

Ati “Akaboko ke kacitse asya ubwatsi aho yakoraga. Nta bufasha bamuha, nta n’agatoki bamuha. Ubufasha tumusabira ni uko yahabwa ubutabera kuko yarirengagijwe bihagije.”

Mukakigeri Concessa na we yagize ati “Uriya mwana yabayeho nabi aho yacikiye akaboko. Uwo yakoreraga amwirengagije. Arya ari uko barumuna be hari icyo babonye, kandi ni bato. Ubu barya ari uko hari umuturanyi ugize icyo abaha. Akwiye ubufasha, na we akabasha kubona uko abaho nk’uko yahoze akora akabona ibimutunga.”

Ndagijimana avuga ko ubuzima bw’uyu muryango bugoye, bityo ko inzego bireba zikwiye kugira icyo zibafasha.

Ati “Uyu muhungu we na barumuna be babayeho mu buzima bubi. Kurya kuri bo biragoye, bisaba ko hari ugira icyo abaha. Bityo rero inzego bireba zikwiye kumufasha.”

Mujyarugamba John wakoreshaga Niyomurengezi avuga ko imashini yari ifite ubwishingizi bityo ko we yamuvuje kugeza akize, ariko ko ibindi bibazo byagombaga gukurikiranwa n’ubwishingizi kuko imashini yamuciye akaboko yari iya kompanyi kandi ifite ubwishingizi.

Agira ati “Imashini ntabwo ari iyanjye. Nakodesheje imashini kandi yari ifite ubwishingizi. Naramubwiye ngo azagende bamwishyure, sinzi impamvu atagiyeyo. Njye nakoze ubutabazi ndamuvuza.”

Akomeza avuga ko na kompanyi yashatse kumwishyura, ariko ngo itamubonye.

Ati “Sinzi impamvu bahamagara njyewe, kuko nari natanze akazi, ariko imashini si iyanjye. Ifite ubwishingizi. Nyirayo ufite buri kimwe azajye ku cyicaro cya kompanyi bamufashe, kuko njye nari nakodesheje.”

Niyomurengezi yasubije ko ibya kompanyi Mujyarugamba avuga ko yamwoherejeho ntayo azi, kandi ko iyo amuhamagaye amusaba ubufasha, amubwira nabi.

Ati “Iyo muhamagaye ambwira nabi ndetse no mu buyobozi ntacyo bamfasha. Ibyo kujya kuri kompanyi ntabyo nzi kuko imashini yanciye akaboko yari mu rwuri rwa Mujyarugamba.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, avuga ko ikibazo nk’iki kigomba gukemuka hakurikijwe amategeko agenga umukoresha n’ubwishingizi.

Agira ati “Uburyo byagenze hari uwamukoreshaga ndetse n’ubwishingizi. Ibyo byombi bigengwa n’amategeko. Kereka binaniranye akiyambaza ubuyobozi cyangwa inkiko.”

Niyomurengezi David afite imyaka 20. Ubu abana mu nzu na barumuna be babiri. Abandi batatu bagiye gushaka imibereho ahandi, mu gihe se ubabyara batakibana, naho nyina akaba yarapfuye.

Imashini isya ubwatsi yaciye Niyomurengezi David ukuboko kw'iburyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages