Abaturage bo muri aka gace babwiye BTN ko aya makuru y’uyu mugabo wasambanyije umwana we akamukomeretsa bikabije yamenyekanye ku Cyumweru tariki 4 Gashyantare 2024.
Bavuga ko uyu mugabo yatangiye gusambanya umwana we nyuma y’uko hari hashize iminsi myinshi yirukanye nyina, ndetse uyu mugabo yari amaze gutandukana n’abagore bagera kuri batandatu.
Umugore umwe Yagize ati “Ubwo rero kugira ngo abe yafata akana kangana kuriya akice ruriya rupfu ni icyaha ndenga kamere. Iyo afata nk’ibiraya bikuru ntajye kwica umwana we, biriya ni nko kwica urubozo.”
Umugabo umwe we yagize ati “Abaturanyi be bamaze iminsi bajujura ko yaba asambanya umwana we, ngo bumvaga umwana arara ataka kandi atarwaye.”
Yakomeje avuga ko nyuma yo gukeka ko uyumugabo ajya asambanya umwana we bamwe mu bagore baturanye begereye uwo mwana barabimubaza.
Ati “Sinzi abadamu bafashe akana barakinja barakabaza, ejo bundi bamufashe baramureba nk’abagore basanga umwana baramwangije, ejo rero nibwo twatanze amakuru neza tuyaha mudugudu aratubwira ngo naza tumufate.”
Yongeyeho ko uyu mugabo nyuma yo kumufata yabanje guhakana ko asambanya umwana we, ababwira ko ari abandi bana bajya bamusambanya, ashatse kwiruka baramufata bamushyikiriza inzego z’umutekano.
Uyu mwana wasambanyijwe yavuze ko yari yaranze kubivuga kubera ko se yamubwiye ko nabivuga azamwica.
Umuyobozi w’Umudugudu wa Rukuranyenzi, Hakuzimana Protase, nawe yemeje iby’aya makuru anashimangira ko uyu mugabo yahise atabwa muri yombi.
Ati “Nkimara kubimenya nahise njya kureba uwo mwana turamureba dusanga imyanya yarangiritse, nahise nkoresha uburyo mfata se ariko mu buryo bwose atari bubimenye ku buryo yahise aboneka tubimenyesha ubuyobozi bw’akagari nabwo bubimenyesha izindi nzego na polisi irahagoboka iramutwara.”
Kugeza ubu uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Karangazi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!