Ibi babisabwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Nyakanga 2026, ubwo mu Karere ka Nyagatare haberaga urugendo rwo kwibohora rwa kilometero 23, abarwitabiriye bakaba bagenze ibyo bilometero n’amaguru.
Uru rugendo rwitabiriwe n’abarenga 4500 bahagurukiye kuri Sitade ya Ngagatare bagera mu Murenge wa Tabagwe i Gikoba ahari indake ya mbere Perezida Kagame yabagamo ubwo batangizaga urugamba rwo kubohora u Rwanda.
Ni urugendo rwitabiriwe n’abaturage benshi barimo urubyiruko rwaturutse mu turere twose two mu Ntara y’Iburasirazuba, abayobozi batandukanye barimo ab’uturere, inzego z’umutekano n’abandi benshi.
Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, yavuze ko mu byo aka Karere kishimira mu kwizihiza umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 32, harimo kuba barubakiwe ibikorwaremezo birimo imihanda ya kilometero 38 mu Mujyi wa Nyagatare, kuba bafite amazi meza, umuriro uri guhabwa abaturage ndetse n’ibindi byinshi.
Ingabire Yves Romain waturutse mu Karere ka Ngoma, yavuze ko uru rugendo yaruboneyemo ibice byatangirijwemo urugamba rwo kubohora igihugu mu gihe yabyigaga mu ishuri.
Ati “Ni amateka twize mu ishuri ariko tugize amahirwe yo kuhagera twibonera ku isoko aho byabereye. Uru rugendo rumpaye kurushaho gukunda igihugu, kugikorera ntitaye ku cyo byansaba byose kuko nabonye ko abatubohoye na bo batanze byose bari bafite.’’
Izikugena Pacifique wiga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare, yavuze ko kugenda ibilometero 23 n’amaguru bibafasha kurushaho gusobanukirwa uko urugendo rwo kwibohora rwari rumeze, bikarushaho gutuma basigasira ibyagezweho.
Umwali Clarisse waturutse mu Karere ka Rwamagana we yagize ati “ Uru rugendo rudufasha kutumva gusa amateka yo kubohora igihugu ahubwo tukanagera aho byabereye. Abenshi twagiye tubyumva mu mashuri ariko ubu turi kwigerera aho byabereye. Aya ni amateka yacu kandi tugomba kuyasigasira nkatwe tukiri bato.’’
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yavuze ko uru rugendo rwo kwibohora rwakozwe ku nshuro ya kane bakaba bishimira ko 90% y’abarwitabira ari urubyiruko ruba rwaturutse mu turere tugize Intara y’Iburasirazuba no mu bindi bice bitandukanye.
Ati “Turukora atari umuhango wo kugenda gusa, ahubwo tunazirikana igikorwa Perezida wa Repubulika wari uyoboye izi ngabo za RPA wari uyoboye urwo rugamba. Ntabwo rero ari ukugenda gusa ahubwo harimo kwigira kuri ayo mateka tukamenya aho igihugu cyacu cyavuye n’aho kigeze. Icyo dusaba urubyiruko ni ukwigira kuri ayo mateka, bafite inshingano zo gukoresha amahirwe bahawe bagasigasira ibyagezweho.’’
Guverineri Rubingisa yavuze ko bifuza ko iki gikorwa cyagera ku rwego rw’Igihugu. Aho bifuza ko urubyiruko rwaturuka mu bice bitandukanye by’Igihugu bose bakaza kwiga aya mateka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!