Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 4 Kamena 2025 ahagana Saa Kumi n’imwe z’umugoroba, ubwo hari harangiye umupira w’amaguru wahuzaga abiga mu mwaka wa Kabiri w’amashuri yisumbuye n’abigaga guhera mu mwaka wa Kane kugeza mu mwaka wa Gatandatu.
Abiga mu mwaka wa Kabiri ngo ntibishimiye imisifurire kuko batsinzwe 1-0 bituma batega abarimu babo mu nzira barabakubita.
Umwe mu barimu uri mu bakubiswe yabwiye IGIHE ko basohotse ikigo ari abarimu batandatu, bageze hanze bahasanga abana bafite inkoni, abarimu babiri muri bo bahise biruka.
Ati “Twari batandatu babiri babonye batwatatse ni abasaza barirutse, twe twari tugiye kwirukanka umwe bamutangije icyuma kimufata mu mutwe arakomereka cyane, undi bagiye kukimutera dukinga amaboko.”
Uwakomeretse yahise ajyanwa kwa muganga adodwa mu mutwe ubuyobozi bumusaba kujya gutanga ikirego kugira ngo ababigizemo uruhare babihanirwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimiyaga, Bagabo John, yabwiye IGIHE ko nta muntu n’umwe uratabwa muri yombi, ko umwarimu yamenye wakomeretse ari umwe.
Ati “Abarimu twabagiriye inama ko batanga ibirego hanyuma inzego zishinzwe iperereza zikabikurikirana. Ni urugomo rw’abana, bateze abarimu ntabwo ari ubundi bugizi bwa nabi.’’
Gitifu Bagabo yavuze ko ubusanzwe abanyeshuri bakwiriye kugira ikinyabupfura nta mpamvu yo gutinyuka abarimu babo kugeza n’aho babakubise.
Yavuze ko inzego z’umutekano zizakora iperereza uwabigizemo uruhare wese akabihanirwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!