Abafite iki kibazo bavuga ko uyu muyoboro wanyuze mu mirima yabo, abawukora babangiriza imyaka, ibiti by’imbuto n’ibindi bikorwa, bagenzi babo bahabwa ingurane, bo ntishyurwa kandi batazi impamvu.
Haragakiza Donatien utuye mu Mudugudu wa Nyakagenge yagize ati “Umuyoboro wanyuze mu isambu yanjye, wangiriza amasaka yari ahinze ndetse n’ibiti. Bambariye amafaranga asaga ibihumbi 690 ariko ntabwo nigeze nyahabwa.”
Haragakiza akomeza avuga ko kudahabwa ingurane byamugizeho ingaruka mu mibereho ye ndetse bidindiza iterambere rye.
Ati “Umusaruro nagombaga kubona sinawubonye, kandi n’ingurane nabariwe ntayo nabonye. Bigira ingaruka kuko byabangamiye igenamigambi twari dufite. Turasaba ko twahabwa ingurane twabariwe.”
Mukagahutu Christiana na we yagize ati “Baturanduriye imyaka, batubwira ko bazatwishyura, ariko nta mafaranga twabonye. Yego twamaze guhomba, ariko turasaba ko batwishyura tukayakoresha.”
Aba baturage bavuga ko batumva neza impamvu hari abishyuwe abandi ntibishyurwe, cyane cyane ko bamwe mu babwiwe ko bafite ibyangombwa bitanoze babikosoye, ariko bakaba bagitegereje ingurane.
Uwimana Maria utuye mu Mudugudu wa Nyakagege yagize ati “Bari bambariye amafaranga asaga ibihumbi 200 kubera ko uyu muyoboro wanyuze mu isambu yacu ukangiza ibiti birimo, gereveriya ndetse n’ibigori. Twategereje ko twishyurwa, ariko ntabwo twabonye ingurane.”
Akomeza agira ati “Badusabye gukosora ibyangombwa, twarabitanze. Njye bansabye icyangombwa cy’ubutaka, indangamuntu ndetse n’icyangombwa twasezeraniyeho, byose twarabitanze, ariko ntabwo twishyuwe. Twarategereje ariko nta gisubizo twabonye. Turasaba ingurane, baduhe amafaranga batubariye.”
Kabera Jean Claude yavuze ko bibabaje kubona abantu bangirijwe ibikorwa byabo ariko bakaba batarishyurwa, ibyo avuga ko badasobanukirwa impamvu.
Ati “Ibyo twasabye gukosora twarabikosoye, ariko twibaza impamvu twebwe tutabona ingurane y’ibyangijwe. Turasaba inzego bireba kudukemurira ikibazo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Matsiko Gonzague, avuga ko abatarishyurwa byatewe n’uko hari abataruzuza ibisabwa, ariko ko bari muri gahunda yo kubafasha kubyuzuza.
Yagize ati “Abatarishyurwa ni abatujuje ibyangombwa bisabwa kugira ngo bishyurwe. Harimo abadafite ibyangombwa by’ubutaka ndetse n’abafite ubutaka butabanditseho. Abaguze ubutaka basabwe kubanza gukora mutation. Turimo kubafasha kuzuza ibisabwa kugira ngo bishyurwe.”
Uyu muyoboro witezweho kongera amazi yuhira umuceri mu gishanga cya Cyabayaga, ufite uburebure bwa kilometero 3,4, ukaba ufite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 41.
Abaturage 104 ni bo bagombaga guhabwa ingurane z’ibyangijwe mu itegurwa ry’uyu muyoboro. Abamaze kwishyurwa ni 78.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!