00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyabugogo : Umukwabo wafatiwemo 31 bakekwaho kwamburira abantu mu nzira

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 19 January 2017 saa 11:24
Yasuwe :

Abantu 31 bashinjwa gushikuza ibikapu na telefone ndetse n’ibindi bintu abagenzi bafatiwe mu mukwabo wakorewe mu bice bitandukanye by’Umurenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenege mu Mujyi wa Kigali.

Aba bose batawe muri yombi mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Mutarama 2017, mu mukwabo wakozwe ku bufatanye bwa polisi, DASSO n’abanyerondo bo mu Murenge wa Kimisagara.

Uyu mukwabo wakozwe nyuma y’uko abaturage bo muri uwo murenge bari bamaze igihe bagaragariza ubuyobozi ko bugarijwe n’abajura basigaye babategera mu nzira bakabambura ibyo bafite.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Ruzima Serge, yabwiye IGIHE ko uyu mukwabo wakozwe kubera ko bari bafite amakuru y’uko abo bajura bari baradukanye ingeso yo kuzindukira mu nzira bakambura abagenzi bagiye mu kazi.

Yagize ati “ Umukwabo wo kubafata watangiye mu gicuku saa cyenda n’igice ku buryo wakorewe mu midugudu ya Kabeza, Nyabugogo, Gakaraza no mu gace ko ku Muhima n’ahitwa muri Marato ariko wakozwe kuko abaturage cyane cyane abakunda kuzinduka bari bamaze igihe batubwira ko basigaye babategera mu nzira bakabambura ibyo bafite byose.”

Abafashwe kugeza ubu bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyabugogo.

Ku Cyumweru tariki ya 15 Mutarama 2017,kandi umusore bivugwa ko ari ruharwa mu gushikuza abantu telefoni n’ibikapu yatawe muri yombi n’irondo mu Mudugudu wa Mataba mu Kagari ka Kamuhoza mu Murenge wa Kimisagara. Icyo gihe yashakishaga uwamugurira iyo telefoni yari yibye uwitwa Ndahimana Donatien ubwo bahuriraga mu kabari ka “Discovery Bar” gaherereye mu Karere ka Nyarugenge.

Ntibaziyaremye utuye aho uyu musore yafatiwe yabwiye IGIHE ko yishimiye itabwa muri yombi rye ngo kuko yahoraga abategera mu nzira akabambura ibyabo.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali , Emmanuel Hitayezu, na we yemeje itabwa muri yombi ry’uyu musore, anashimangira ko yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha.

Bamwe mu bafatiwe mu mukwabu bajyanywe n'abanyerondo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages