00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyabugogo : Umugore yafatanywe ikiro n’igice cy’urumogi

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 1 November 2014 saa 11:50
Yasuwe :

Ahagana isaa tatu n’igice umugore witwa Uwimpuhwe Solange ufite imyaka 30, utuye mu mudugudu w’Ubwiyunge mu Kagari Akabahizi mu Murenge wa Gitega yatawe muri yombi na Polisi nyuma yo gufatanywa urumogi rupima ikiro n’igice.
Uyu mugore watawe muri yombi ahetse umwana ku mugongo, ubwo yari hafi y’amarembo ya Gare ya Nyabugogo .
Bamwe mu babonye uko uyu mugore yafashwe bemeza ko yari afite urumogi rwinshi rufungiye mu dushashi tw’ubweru.
Aya makuru yemejwe na ACP RutiKanga Rogers (…)

Ahagana isaa tatu n’igice umugore witwa Uwimpuhwe Solange ufite imyaka 30, utuye mu mudugudu w’Ubwiyunge mu Kagari Akabahizi mu Murenge wa Gitega yatawe muri yombi na Polisi nyuma yo gufatanywa urumogi rupima ikiro n’igice.

Uyu mugore watawe muri yombi ahetse umwana ku mugongo, ubwo yari hafi y’amarembo ya Gare ya Nyabugogo .

Bamwe mu babonye uko uyu mugore yafashwe bemeza ko yari afite urumogi rwinshi rufungiye mu dushashi tw’ubweru.

Aya makuru yemejwe na ACP RutiKanga Rogers ukuriye Polisi y’Igihugu mu Mujyi wa Kigali. ACP Tutikanga yavuze ko uwimpuhwe solange ari koko mu maboko ya Polisi nyuma yo kumufatana ikiro n’igice cy’urumogi.

Uyu mugore nyuma yo gutabwa muri yombi yabanje gufungirwa muri kasho ya Polisi ya Gare ya Nyabugogo, nyuma yaho yerekezwa kuri sitasiyo ya Polisi ku Muhima mu gihe atarashyikirizwa ubugenzacyaha.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages