Ahagana saa yine n’igice nibwo imodoka yo mu bwoko bwa Coaster yamanukaga iturutse ku Kimisagara igana Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali igoganye na tagisi mini bisi, abagera kuri batanu barakomereka cyane naho abandi icumi bakomereka byoroheje.
Uwamungu Ismail wari utwaye iyo coaster yarimo abagenzi 26, yavuze ko iyi mpanuka yatewe n’imodoka yo mu bwoko bwa FUSO yamwitambitse ubwo yageragezaga (FUSO) kwambukiranya umuhanda ngo yinjire mu nzira iri iruhande rw’inyubako izwi nka Chez Manu.
Uwamungu ngo yahunze iyo FUSO ahita agongana na tagisi nto yazamukaga ituruka Nyabugogo, hahita hakomereka bamwe mu bantu bari mu modoka zombi.
Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yageraga ahabereye iyi mpanuka, imbangukiragutabara (ambulances) ebyiri zafashaga gukorera abakomeretse ubutabazi bw’ibanze.



















TANGA IGITEKEREZO