00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyabugogo: Hitabajwe Polisi mu bikorwa byo gutwara abajya mu ntara

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 29 December 2023 saa 07:18
Yasuwe :

Inzego zibishinzwe zitabaje Polisi y’u Rwanda, kugira ngo ifashe mu gushyira ku murongo abaturage bari benshi muri Gare ya Nyabugogo bashaka imodoka zijya mu ntara. Byakozwe mu rwego rwo kwirinda akavuyo n’ibibazo by’umutekano muke bishobora kuvuka kubera umubyigano.

Iyi gahunda yatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Ukuboza 2023, nyuma y’iminsi Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bufatanyije na RURA, bushyizeho ahantu abifuza kujya kwizihiza iminsi mikuru mu Ntara bazajya bategera imodoka rusange.

Abagenzi baganiriye na IGIHE, bayibwiye ko bishimiye uburyo Polisi irimo kubafasha kujya ku mirongo, no kwinjira aho bakatishiriza amatike kuko byagabanyije akajagari n’umubyigano.

Aba baturage banavuga ko banishimiye cyane ko n’ibiciro by’ingendo bitongerewe nk’uko bikunze gukorwa n’ibigo bitwara abagenzi mu minsi mikuru isoza umwaka cyangwa se ngo habeho ibura ry’imodoka.

Kanamugire Olivier yagize ati “Byadufashije cyane kandi ngo wumve cyane kuko ubu nta muntu urimo gushaka kujya imbere y’uwamutanze kugera ku murongo, ikindi kandi abantu bari kwinjira ku murongo umwe umwe nta kavuyo.”

Nzamukosha Chantal, we yavuze ko nta kintu cyamushimishije nk’uburyo polisi iri gufasha abantu bakuze n’abafite intege nke nk’abagore batwite.

Ati “Igishimishije ni uko bo bari no kubona abakecuru cyangwa abasaza bagahita babafata bakaba aribo binjiza mbere cyangwa abagore batwite, ariko mbere wasangaga bababyiga kugira ngo babone amatike ari ikibazo.”

Yongeyeho ko polisi yanaciye akavuyo k’insoresore zajyaga ziza zigakura abantu ku mirongo zibashuka ko zigiye kubereka imodoka zibatwara vuba bikaza kurangira zibibye.

Ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa by’Ikigo gitwara abagenzi, Horizon Express, Bosco Tuyishimire, yabwiye IGIHE ko ubufasha bwa polisi bwabafashije cyane kuko nta kavuyo kagaragaye muri Gare ya Nyabugogo.

Ati “Nibyo koko uyu munsi muri gare hari icyahindutse, kuko nta kavuyo kagaragaye muri gare nk’uko byari bisanzwe, ndetse twizeye ko n’ejo kuri stade hazaba hameze neza kandi twiteguye natwe kuzaha abagenzi serivisi nziza.”

Biteganyijwe ko guhera ejo ku wa Gatandatu kugeza ku Cyumweru tariki ya 31 Ugushyingo 2023, abatega imodoka zijya mu Majyepfo n’Iburengerazuba bazajya bazitegera kuri Pele Stadium i Nyamirambo mu gihe aberekeza mu Ntara y’Iburasirazuba banyuze i Kabuga bazazitegera muri Gare ya Kabuga, mu kurwanya akajagari n’umubyigano wagaragaraga muri Gare ya Nyabugogo mu minsi mikuru isoza umwaka.

Muri Gare ya Nyabugogo hitabajwe polisi mu bikorwa byo gutwara abajya mu ntara
Abapolisi bafashaga mu gushyira ku murongo abashaka imodoka zijya mu ntara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages