Amakuru dukesha Polisi y’u Rwanda agaragaza ko aba bagabo bafashwe ku wa Gatanu tariki 13 Gashyantare 2015, Polisi ikaba igikomeje iperereza ku bakekwaho gukoresha amahimbano cyane cyane mu Mujyi wa Kigali.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Supt. Modeste Mbabazi, yatangaje ko amakuru yamenyekanye taliki ya 8 Gashyantare, aho umucuruzi wa MTN Mobile Money yayahabwaga.
Uwo munsi ngo hari umuntu wabikijwe ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda yose ari amahimbano nk’uko byagaragajwe na raporo yaturutse muri Sosiyete MTN Rwanda.
Supt. Mbabazi yakomeje asobanura ko amakuru babonye ari uko uwo wayabikije yahise ajya kuyabikuza ku wundi mucuruzi wa Mobile Money ako kanya.
Nyuma y’iminsi mike amaze gufatwa ngo ni nawe werekanye bagenzi be bakorana bafatwa saa kumi n’ebyiri n’igice zo mugitondo cyo ku wa Gatanu bafite inoti 260 za bitanu z’inkorano; Supt. Mbabazi ati “Turacyakomeje iperereza kuko hari n’abandi bafatanyije na bariya bafashwe.”
Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe ibyaha bihungabanya ubukungu bw’igihugu muri polisi y’u Rwanda, Senior Supt. Eric Kanyabuganza, yongeyeho ati “Nubwo ibyo byaha bitari byagaragara cyane ariko birahari, kuko hakiriwe n’ibirego by’Isosiyete ya TIGO bityo bitaramutse bishyizwemo imbaraga ngo tubihashye bishobora kuzateza ikibazo mu gihugu hose.”
Yakomeje agira ati “Ingamba zitandukanye zarafashwe zirimo guhugura abapolisi bagahabwa ubumenyi buhagije mu gukumira ibyo byaha no kubigenzura bakora iperereza aho byabonetse, kandi ubufatanye bw’inzego zitandukanye, nka za banki, burakenewe mu kurwanya abakoresha amafaranga y’amahimbano, sheki z’impimbano ndetse n’amakarita y’ikorana buhanga atari ayabo.”
RNP



















TANGA IGITEKEREZO