00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyabihu: Umurinzi wa Pariki y’Ibirunga yishe mugenzi we amurashe

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 16 November 2023 saa 07:02
Yasuwe :

Umugabo warindaga Pariki y’Ibirunga mu Murenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba, yishe mugenzi we amurashe.

Uyu murinzi wa Pariki y’ibirunga yishe mugenzi we amurashe mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 15 Ugushyingo 2023.

Umuyobozi wa Pariki y’Ibirunga, Uwingeli Prosper, yemereye IGIHE ko koko hari umurinzi wa Pariki wishe mugenzi we amurashe ariko batari bamenya impamvu yabimuteye.

Yagize “Yego nibyo byabaye ejo, byabereye mu Mugenge wa Jenda muri Nyabihu.”

Yakomeje avuga ko batari bamenya icyatumye uyu murinzi wa Pariki y’Ibirunga arasa mugenzi we kubera ko iperereza ritarakorwa.

Ati “Ntabwo iperereza ryari ryakorwa ngo rirangire ikiriho ni uko uwamurashe yamaze gufatwa uyu munsi, ubwo rero inzego nizo zikora iperereza zigahuza amakuru n’ababifitemo uruhare.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Bonface Rutikanga nawe yabwiye IGIHE ko ukekwa yamaze gufatwa.

Ati “Kugeza ubu ntacyo turamenya (icyatumye arasa mugenzi we) kuko bari bamaze imyaka igera kuri irindwi bakorana. Mu kwisobanura yagaragaje ko ari ibyamugwiririye kuko atabishakaga.”

Icyakora ACP Rutikanaga yavuze ko Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB ari rwo ruzagaragaza ukuri nya ko ku byabaye bijyanye n’ubugenzacyaha izakora.

ACP Rutikanga yakebuye abarinda pariki, ababwira ko imbunda ari igikoresho cy’umuriro, gifite uburyo gifatwa n’uko kibikwa, “bivuze ko amabwiriza n’amategeko bigishijwe agomba gukurikizwa yose kuko ari ayo kwitonderwa.”

Ati “Ni igikoresho bahawe ngo barinde pariki, bakumire ba rushimusi baza gushimuta inyamaswa harimo n’ingagi. Ubwo rero kugikoresha mu buryo butari ubwo gucunga umutekano wa pariki n’ibinyabuzima birimo biba binyuranyije n’amategeko.”

ACP Rutikanga yavuze ko nyuma yo guta muri yombi uyu mugabo, ikirakurikiraho ari uko mu minsi mike araba yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, kugira ngo rukore iperereza byisumbuye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages