Byagarutsweho ku wa 3 Ukuboza 2024, ubwo aba bayobozi bari mu bukangurambaga bwo kubibutsa uruhare rwabo mu kurwanya ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana bato.
Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bemeza ko ihohotera rishingiye ku gitsina rikorerwa abana rihari, ndetse ko abaturage bakunze kuriceceka banga kwiteranya, abandi bagashakira indonke ku babahemukiye bikarangira uwakorewe ihohoterwa atabonye ubutabera.
Umukozi w’Umurenge wa Jenda ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Gakuru Silvestre, yavuze ko bakwiye guhindura imyumvire y’abaturage bagaca umuco wo kudahana.
Yagize ati "Ihohotera rishingiye ku gitsina cyane iry’abana b’abangavu baterwa inda rirahari, aho n’ababyeyi babo babiceceka kugira ngo uwabangirije umwana ajye amufasha, ni imyumvire natwe nk’abayobozi dukwiye kubafasha guhindura nk’uko RIB yabidukanguriye tugaca umuco wo kudahana."
Umukozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bimukira, IOM, Mutoniwase Sophie, yavuze ko basanzwe bafatanya na leta mu bikorwa byo kwimakaza uburenganzira bwa muntu.
Yagize ati "Turi kwifatanya na RIB mu kurwanya ibikorwa by’ihohoterwa, kuko iyo umuntu yakorewe iki cyaha uburenganzira bwe buba bwahungabanyijwe. Twifatanyije n’u Rwanda muri iyi minsi 16 aho Isi yose iri kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina."
Umukozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ukora mu ishami ryo gukumira ibyaha, Ntirenganya Jean Claude, avuga ko inzego z’ubuyobozi zidakwiye kunga ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kuko biritiza umurindi.
Yagize ati "Ntabwo bikwiye ko inzego z’ubuyobozi zunga abakoze ibyaha n’ababikorewe kuko binabitiza umurindi. Ihohotera rikorewe abana ntirikwiye kungwa kuko rihanwa hakurikijwe amategeko bityo ntibikwiye kugira indi nzira binyuramo igamije kubiceceka.”
Yakomeje agira ati “Icyaha cyitwa icyaha kuko n’amategeko aba yaragiteganyirije igihano, ni ngombwa rero ko umuco wo kudahana ugomba gucika."
Kuva muri Nyakanga kugeza mu Ugushyingo 2024, mu Karere ka Nyabihu hagaragaye ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bigera kuri 58.
Ni mu gihe Isi yose iri mu minsi 16 yo gukora ubukangurambaga bugamije kwamagana ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!